Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Za Tigray n’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi Bwa Ethiopia Bihurije Hamwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Za Tigray n’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi Bwa Ethiopia Bihurije Hamwe

admin
Last updated: 05 November 2021 10:42 am
admin
Share
SHARE

Ibintu bikomeje gufata indi sura muri Ethiopia, aho imitwe ya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) na Oromo Liberation Army (OLA) yamaze kwihuza n’indi mitwe y’abarwanyi n’iya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, mu ihuriro rizashyiraho guverinoma nshya nibamara kwigarurira umurwa mukuru Addis Ababa.

Kuva mu Ugushyingo 2020, Guverinoma ya Ethiopia ihanganye na TPLF mu rugamba rwatangijwe byitezwe ko ruzamara amezi make, none umwaka urashize.

Ubu noneho birasa n’aho Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed isumbirijwe, kuko abarwanyi bishyize hamwe batumbiriye umurwa mukuru Addis Ababa.

Kuri uyu wa Kane byemejwe ko imitwe ihangaye na leta kimwe n’amatsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy, bagiye gushyiraho umutwe umwe ufite uruhande rwa politiki n’urwa gisirikare.

Umuvugizi wa Oromo Liberation Army, Odaa Tarbii, yabwiye Bloomberg ko amasezerano ashyiraho uyu mutwe agomba gusinyirwa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu.

Uwo mutwe mushya wiyise United Front of Ethiopian Federalist Forces, ugamije “gushyiraho uburyo bw’inzibacyuho muri Ethiopia”, ku buryo Minisitiri w’Intebe Abiy agenda mu maguru mashya nk’uko Yohanees Abraha wo mu barwanyi ba Tigray yabitangarije Associated Press.

Yakomeje ati “Intambwe itahiwe, nta kabuza ni ugutangira ibiganiro no kuvugana n’igihugu, abadipolomate n’umuryango mpuzamahanga muri Ethiopia no hanze yayo.”

Yavuze ko iri huriro rishya rifite uruhande rwa politiki n’igisirikare. Gusa ngo nta kintu riravugana na guverinoma ya Ethiopia.

Tarbii yemeje ko bigenze neza habaho inzibacyuho mu mahoro, Abiy akagenda ku neza.

Yavuze ko bifuza inzibacyuho irimo abantu bose muri Ethiopia, ariko ngo ku barwanashyaka ba Prosperity Party – ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Abiy – ho hari urugendo bizafata ngo bemerwe mu nzibacyuho.

Indi mitwe yinjira muri iri huriro rishya ni Afar Revolutionary Democratic Unity Front, Agaw Democratic Movement, Benishangul People’s Liberation Movement, Gambella Peoples Liberation Army, Global Kimant People Right and Justice Movement/ Kimant Democratic Party, Sidama National Liberation Front na Somali State Resistance.

Mu gihe abarwanyi bakomeje gusatira umurwa mukuru Addis Ababa, Leta ya Ehiopia yamaze gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu hose by’amezi atandatu, inasaba abaturage gufata intwaro bakarwanirira ubutegetsi bwabo.

Iri huriro ririmo gushingwa mu gihe Intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Feltman, ari mu murwa mukuru wa Ethiopia mu biganiro n’abayobozi bakuru ba kiriya gihugu.

Haraganirwa ku guhagarika intambara, ngo hakorwe ibiganiro byafasha igihugu gusohoka muri ibi bibazo.

Feltman yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije na ba Minisitiri b’Ingabo n’Imari.

TAGGED:Abiy AhmedEthiopiafeaturedMInisitiri w'INtebeTigrayTPLF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Algeria Na Morocco Birasatira Intambara Yeruye
Next Article Miliyoni 300 Frw Zigiye Guhabwa Ingo 1700 Zitunzwe n’Abagore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?