Ingabo Za Tigray n’Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi Bwa Ethiopia Bihurije Hamwe

Ibintu bikomeje gufata indi sura muri Ethiopia, aho imitwe ya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) na Oromo Liberation Army (OLA) yamaze kwihuza n’indi mitwe y’abarwanyi n’iya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, mu ihuriro rizashyiraho guverinoma nshya nibamara kwigarurira umurwa mukuru Addis Ababa.

Kuva mu Ugushyingo 2020, Guverinoma ya Ethiopia ihanganye na TPLF mu rugamba rwatangijwe byitezwe ko ruzamara amezi make, none umwaka urashize.

Ubu noneho birasa n’aho Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed isumbirijwe, kuko abarwanyi bishyize hamwe batumbiriye umurwa mukuru Addis Ababa.

Kuri uyu wa Kane byemejwe ko imitwe ihangaye na leta kimwe n’amatsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy, bagiye gushyiraho umutwe umwe ufite uruhande rwa politiki n’urwa gisirikare.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Oromo Liberation Army, Odaa Tarbii, yabwiye Bloomberg ko amasezerano ashyiraho uyu mutwe agomba gusinyirwa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu.

Uwo mutwe mushya wiyise United Front of Ethiopian Federalist Forces, ugamije “gushyiraho uburyo bw’inzibacyuho muri Ethiopia”, ku buryo Minisitiri w’Intebe Abiy agenda mu maguru mashya nk’uko Yohanees Abraha wo mu barwanyi ba Tigray yabitangarije Associated Press.

Yakomeje ati “Intambwe itahiwe, nta kabuza ni ugutangira ibiganiro no kuvugana n’igihugu, abadipolomate n’umuryango mpuzamahanga muri Ethiopia no hanze yayo.”

Yavuze ko iri huriro rishya rifite uruhande rwa politiki n’igisirikare. Gusa ngo nta kintu riravugana na guverinoma ya Ethiopia.

Tarbii yemeje ko bigenze neza habaho inzibacyuho mu mahoro, Abiy akagenda ku neza.

Yavuze ko bifuza inzibacyuho irimo abantu bose muri Ethiopia, ariko ngo ku barwanashyaka ba Prosperity Party – ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Abiy – ho hari urugendo bizafata ngo bemerwe mu nzibacyuho.

Indi mitwe yinjira muri iri huriro rishya ni Afar Revolutionary Democratic Unity Front, Agaw Democratic Movement, Benishangul People’s Liberation Movement, Gambella Peoples Liberation Army, Global Kimant People Right and Justice Movement/ Kimant Democratic Party, Sidama National Liberation Front na Somali State Resistance.

Mu gihe abarwanyi bakomeje gusatira umurwa mukuru Addis Ababa, Leta ya Ehiopia yamaze gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu hose by’amezi atandatu, inasaba abaturage gufata intwaro bakarwanirira ubutegetsi bwabo.

Iri huriro ririmo gushingwa mu gihe Intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Feltman, ari mu murwa mukuru wa Ethiopia mu biganiro n’abayobozi bakuru ba kiriya gihugu.

Haraganirwa ku guhagarika intambara, ngo hakorwe ibiganiro byafasha igihugu gusohoka muri ibi bibazo.

Feltman yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije na ba Minisitiri b’Ingabo n’Imari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version