Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo za Uganda Zemerewe Gukurikirana Umutwe wa ADF Ku Butaka Bwa Congo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo za Uganda Zemerewe Gukurikirana Umutwe wa ADF Ku Butaka Bwa Congo

Last updated: 28 November 2021 10:47 am
Share
SHARE

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemereye Ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, gushakisha abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ni umutwe ushinjwa ko ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kampala.

RFI yatangaje ko yabonye amakuru ko Perezida Félix Tshisekedi yemeye ubusabe bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Icyo cyemezo ngo yagifashe ku wa Gatanu mu ijoro, amakuru yemezwa kuri uyu wa Gatandatu n’umwe mu bantu bakora mu Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Intego izaba ari uguhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Ushinjwa ko ku wa 16 Ugushyingo 2021, abarwanyi bawo ari bo biturikirijeho ibisasu ahantu habiri hatandukanye, harimo ku muhanda ugana ku Nteko Ishinga amategeko no hafi ya sitasiyo ya Polisi yo mu mujyi wa Kampaka.

Ni ibitero byishe abantu bane, bikomeretsa 37.

Nyuma yabyo Perezida Museveni yahise yegera Tshisekedi amusaba uruhushya rwo kwinjira ku butaka bwa Congo.

Hashize igihe Uganda yiyegereza RDC mu nzego zitandukanye, aho iheruka kwemera kubaka imihanda izahuza ibihugu byombi. Ni ibikorwa ngo nabyo bikeneye gucungirwa umutekano.

Ntabwo guverinoma ya Congo yari yagira icyo itangaza kuri icyo cyemezo.

Gusa Perezida wa komisiyo y’Ingabo n’umutekano mu Nteko ishinga amategeko Bertin Mubonzi, yemereye RFI ko yamenyeshejwe icyemezo cyafashwe na perezida.

Gusa yashimangiye ko uburyo kizashyirwa mu bikorwa bizabanza gusuzumwa n’Inteko Ishinga amategeko.

Hari impungenge ariko ku nzego zitandukanye muri RDC, bijyanye n’amateka y’ingabo za Uganda muri icyo gihugu.

Ibi bihugu byombi bimaze igihe mu nkiko, RDC isaba Uganda kwishyura miliyari $4.3 nk’impozamarira y’ibyangijwe mu Ntara ya Ituri mu ntambara zabaye mu myaka ya 1998-2003.

 

 

 

 

 

TAGGED:ADFfeaturedIterabwobaKampalaPerezida Félix TshisekediUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Kaminuza Yindi Iruta Iy’Amateka Yacu – Gen Kabarebe
Next Article Perezida Kagame Yatumije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19 Yihinduranyije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?