Ingabo za Uganda Zemerewe Gukurikirana Umutwe wa ADF Ku Butaka Bwa Congo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemereye Ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, gushakisha abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ni umutwe ushinjwa ko ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kampala.

RFI yatangaje ko yabonye amakuru ko Perezida Félix Tshisekedi yemeye ubusabe bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Icyo cyemezo ngo yagifashe ku wa Gatanu mu ijoro, amakuru yemezwa kuri uyu wa Gatandatu n’umwe mu bantu bakora mu Umuryango w’Abibumbye.

- Advertisement -

Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Intego izaba ari uguhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Ushinjwa ko ku wa 16 Ugushyingo 2021, abarwanyi bawo ari bo biturikirijeho ibisasu ahantu habiri hatandukanye, harimo ku muhanda ugana ku Nteko Ishinga amategeko no hafi ya sitasiyo ya Polisi yo mu mujyi wa Kampaka.

Ni ibitero byishe abantu bane, bikomeretsa 37.

Nyuma yabyo Perezida Museveni yahise yegera Tshisekedi amusaba uruhushya rwo kwinjira ku butaka bwa Congo.

Hashize igihe Uganda yiyegereza RDC mu nzego zitandukanye, aho iheruka kwemera kubaka imihanda izahuza ibihugu byombi. Ni ibikorwa ngo nabyo bikeneye gucungirwa umutekano.

Ntabwo guverinoma ya Congo yari yagira icyo itangaza kuri icyo cyemezo.

Gusa Perezida wa komisiyo y’Ingabo n’umutekano mu Nteko ishinga amategeko Bertin Mubonzi, yemereye RFI ko yamenyeshejwe icyemezo cyafashwe na perezida.

Gusa yashimangiye ko uburyo kizashyirwa mu bikorwa bizabanza gusuzumwa n’Inteko Ishinga amategeko.

Hari impungenge ariko ku nzego zitandukanye muri RDC, bijyanye n’amateka y’ingabo za Uganda muri icyo gihugu.

Ibi bihugu byombi bimaze igihe mu nkiko, RDC isaba Uganda kwishyura miliyari $4.3 nk’impozamarira y’ibyangijwe mu Ntara ya Ituri mu ntambara zabaye mu myaka ya 1998-2003.

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version