Perezida Kagame Yatumije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19 Yihinduranyije

Perezida Paul Kagame yayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri, yitezweho ingamba nshya zo guhangana na virus yihinduranyije itera Covid-19 yiswe Omicron.

Ni Coronavirus Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryashyize muri virus ziteye inkeke.

Ni inama idasanzwe kuko yitabiriwe n’ abayobozi badasanzwe bayitabira barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubaraka Muganga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Abandi ni Umuyobozi mukuru wa Polisi CG Dan Munyuza n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa DCG Felix Namuhoranye. Yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa nk’uko amafoto yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu abigaragaza.

- Advertisement -

Ubutumwa byashyize ahagaragara buvuga ko iyo nama igamije “gusuzuma ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu gihe isi ihanganye na virus yihinduranyije ya Omicron.”

Iyo virus yabanje kugaragara mu bihugu birimo Afurika y’ Epfo n’ibindi byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Ibihugu byinshi byamaze gufunga ingendo z’indege zijya muri ibyo bice.

RwandAir nayo yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo, berekeza i Dubai.

Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version