Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Zacu N’Iz’U Rwanda Ziri Guhashya Umwanzi’- Perezida Nyusi Wa Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ingabo Zacu N’Iz’U Rwanda Ziri Guhashya Umwanzi’- Perezida Nyusi Wa Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2021 10:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye, Perezida wa Mozambique Filip Nyusi yavuze ko ingabo z’igihugu cye zifashijwe n’iz’u Rwanda mu Cyumweru gishize bakubise inshuro abarwanyi bamaze igihe barazengereje abatuye Intara ya Cabo Delgado.

Ni Intara nini iherereye mu Burasirazuba bushyira Amajyaruguru ya Mozambique, hafi y’Inyanja y’Abahinde.

Perezida Nyusi avuga ko ibitero by’ingabo ze zifatanyije n’iz’u Rwanda zimaze iminsi zisunika umwanzi zimuvana mu birindiro  bye.

Abarwanyi bavuga ko ari aba Islamic State bakorera muri Mozambique bari bamaze iminsi barigaruriye ibice byo muri Cabo Delgado harimo n’agace gakize cyane kuri gazi kari ku nkombe z’ahitwa Palma.

Muri aka gace hari ibigega bicukura Petelori by’ikigo cy’Abafaransa kitwa Total.

Jasmine Opperman avuga ko abasirikare b’u Rwanda bokeje igitutu bariya barwanyi babirukana mu gace kitwa Awasse.

Gazi iri muri kariya gace ifite agaciro kabarirwa muri Miliyari 60$.

Reuters ivuga ko Perezida Nyusi yabwiye abaturage be ko guhashya bariya barwanyi ari intego ye ya mbere kugira ngo amahoro agaruke, abaturage basubukure imirimo yabo ya buri munsi irimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibindi.

Hari umwarimu muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo witwa Jasmine Opperman washyize amafoto kuri Twitter yerekana imirambo yemeza ko ari iya ziriya nyeshyamba zishwe n’ingabo z’u Rwanda.

Jasmine Opperman avuga ko abasirikare b’u Rwanda bokeje igitutu bariya barwanyi babirukana mu gace kitwa Awasse.

Bivugwa ko uyu ari umurambo w’umwe mu barwanyi barashwe n’ingabo z’u Rwanda agapfa

Tariki 12, Nyakanga, 2021 Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique witwa Claude Nikobisanzwe yashyize amafoto kuri Twitter yerekana ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zitegura gutangira intambara na bariya barwanyi.

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda ntacyo ziratangaza kubivugwa na Mozambique mu rugamba iri kurwana ifatanyije narwo mu guhashya bariya barwanyi.

Claude Nikobisanzwe uhagarariye u Rwanda muri Mozambique no muri Eswatini
TAGGED:AbarwanyifeaturedIngaboKaminuzaMozambiqueNyusiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda W’Imyaka 15 Yiciwe Mu Bongereza Atewe Ibyuma
Next Article Umugabo ‘Wari Uhitanye’ Perezida Wa Mali Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Bunyoni Ararembye

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?