Inzego z’iperereza za Ukraine zivuga ko ari zo zateguye kandi zituma umugambi wo kwica Lt Gen Igor Kirillov wo mu ngabo z’Uburusiya ushyirwa mu bikorwa.
Uyu musirikare kuri uyu wa Kabiri yaturikanywe n’igisasu cyari gitezwe muri moto yari iparitse hafi y’iwe.
Yapfanye n’umwe mu basirikare bamufashaga.
Lt Gen Igor Kirillov yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo z’Uburusiya ushinzwe ishami ryita ku ntwaro za kirimbuzi n’intwaro z’uburozi, uwo mutwe bakawita the Radiation, Chemical and Biological Protection Forces.
Hagati aho hari umusore w’imyaka 29 ukomolka muri Uzbekistan wafashwe akurikiranyweho gushyira uwo mugambi mu bikorwa.
BBC yanditse ko Ukraine yavuze ko ari yo yateguye kiriya gitero ndetse ko yari imaze igihe gito iburanishije uwo mujenerali ‘adahari’ ndetse arakatirwa.
Ubutegetsi bw’i Kiev buvuga ko guhitana uriya musirikare byari bikwiye kubera uruhare yagize mu rupfu rwa benshi.
Gen Kirillov yapfuye akiri muto kuko yari afite imyaka 54 y’amavuko.
Uburusiya buvuga ko ibyo Ukraine ivuga ku musirikare wayo ari ibinyoma.
Nyuma y’uko uriya musore afashwe n’abakozi b’urwego rw’iperereza n’umutekano mu Burusiya rwitwa The Russian Federal Security Service’s (FSB), bafashe uriya musore, batangaje ko agiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukora iterabwoba.
Uburusiya buvuga ko mu ibazwa ry’ibanze, uriya musore yavuze ko yahawe akazi n’inzego z’iperereza za Ukraine.
Hari video yerekanye uriya musore ari gusobanura iby’iyo mission yahawe.
Yabwiye abamufashe ko yahawe $100,000 ndetse n’uruhushya rwo kujya atembera mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nta nkomyi.
Ubwo yageraga mu Burusiya, yahawe igisasu gikomeye cyacuriwe mu rugo runaka kugira ngo kizakoreshwe mu kwica uriya mugabo.
Nyuma yo kukibona, yagisesetse muri moto nto bita scooter, aza kuyiparika hafi y’aho Gen Kirillov yabaga.
Yakurikijeho gukodesha imodoka yagendagamo azenguruka hafi aho, acunga ingendo uwo musirikare yakoreraga hafi y’iwe.
Muri yo, yashyizemo camera yo koherereza amashusho abakoresha be bari mu mujyi wa Dnipro muri Ukraine ngo barebe uko ibintu byakorwaga.
Ubwo ba shebuja babonaga Gen asohotse iwe, bahise bamutegeka gukanda buto, igisasu kiraturika.
Ibi ni ibyemezwa na cya kigo cy’Abarusiya gishinzwe umutekano n’iperereza, FSB.
Uburusiya bwarahiye ko buzakurikirana abo ari bo bose bagize uruhare mu rupfu rw’uriya musirikare.