Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Zirenga 2,000 Za DRC n’Aba Wazalendo Zamaze Kugera Mu Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Zirenga 2,000 Za DRC n’Aba Wazalendo Zamaze Kugera Mu Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2025 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare ba DRC baravugwaho kwinjira mu Burundi ku bwinshi.
SHARE

Raporo zitangwa n’itangazamakuru ryo  mu Burundi no mu bice bya DRC zemeza ko hari abasirikare n’abarwanyi ba Wazalendo bose hamwe bagera ku bantu 2000 bamaze kugera mu Burundi bavuye muri Uvira.

Ni umubare ushobora kuba ari munini kurushaho kuko SOS Media Burundi ivuga ko iyi mibare ari iyo guhera tariki 10, Ukuboza, 2025.

Hari kandi n’abandi barwanyi bari kwinjira mu Burundi muri Komini ya Rumonge biciye mu kiyaga cya Tanganyika.

Hagati aho, amakuru yandi avuga ko ubuyobozi bwo muri aka gace bwategetse abahatuye ko ntawe bemerewe gukodesha inzu muri abo bose bari kuva muri DRC, ndetse ubu buyobozi buvuga ko kuwa Gatandatu tariki 13, Ukuboza, hari abantu bantu 700  bitwaje intwaro bavuye muri DRC bageze muri ako gace.

Umubare munini w’abo bantu bava muri DRC  ni abafite intwaro, abandi nabo bakaza bashaka uko bacumbikirwa, kandi uyu mubare watumye ubuyobozi bw’u Burundi butangira kwibaza uko buzabitaho no kumenya niba bose bagenzwa na kamwe.

Ibi biravugwa mu gihe hari amakuru yatambutse mu mpera z’icyumweru gishize yavugaga ko hari ingabo nyinshi z’u Burundi zamaze kwegerezwa umupaka wabwo n’u Rwanda.

Umubare ugaragara w’ingabo z’u Burundi wamaze kwegeranywa cyane cyane mu bice bya Gasenyi-Nemba muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera, iri mu Majyaruguru y’u Burundi.

Amajyaruguru y’iki gihugu akora ku Majyepfo y’u Rwanda n’igice cy’Uburasirazuba, ababirebera hafi bakavuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gukumira ko u Rwanda rwatera u Burundi, ikintu u Rwanda rwo ruvuga ko rutazakora kuko nta mpamvu yabyo.

Ibi biherutse kuvugwa na Ambasaderi warwo mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga ubwo yagezaga ijambo mu bagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

TAGGED:BurundiCongoImpunziIntambaraUvira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC
Next Article Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?