Raporo zitangwa n’itangazamakuru ryo mu Burundi no mu bice bya DRC zemeza ko hari abasirikare n’abarwanyi ba Wazalendo bose hamwe bagera ku bantu 2000 bamaze kugera mu Burundi bavuye muri Uvira.
Ni umubare ushobora kuba ari munini kurushaho kuko SOS Media Burundi ivuga ko iyi mibare ari iyo guhera tariki 10, Ukuboza, 2025.
Hari kandi n’abandi barwanyi bari kwinjira mu Burundi muri Komini ya Rumonge biciye mu kiyaga cya Tanganyika.
Hagati aho, amakuru yandi avuga ko ubuyobozi bwo muri aka gace bwategetse abahatuye ko ntawe bemerewe gukodesha inzu muri abo bose bari kuva muri DRC, ndetse ubu buyobozi buvuga ko kuwa Gatandatu tariki 13, Ukuboza, hari abantu bantu 700 bitwaje intwaro bavuye muri DRC bageze muri ako gace.
Umubare munini w’abo bantu bava muri DRC ni abafite intwaro, abandi nabo bakaza bashaka uko bacumbikirwa, kandi uyu mubare watumye ubuyobozi bw’u Burundi butangira kwibaza uko buzabitaho no kumenya niba bose bagenzwa na kamwe.
Ibi biravugwa mu gihe hari amakuru yatambutse mu mpera z’icyumweru gishize yavugaga ko hari ingabo nyinshi z’u Burundi zamaze kwegerezwa umupaka wabwo n’u Rwanda.
Umubare ugaragara w’ingabo z’u Burundi wamaze kwegeranywa cyane cyane mu bice bya Gasenyi-Nemba muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyerera, iri mu Majyaruguru y’u Burundi.
Amajyaruguru y’iki gihugu akora ku Majyepfo y’u Rwanda n’igice cy’Uburasirazuba, ababirebera hafi bakavuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gukumira ko u Rwanda rwatera u Burundi, ikintu u Rwanda rwo ruvuga ko rutazakora kuko nta mpamvu yabyo.
Ibi biherutse kuvugwa na Ambasaderi warwo mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga ubwo yagezaga ijambo mu bagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.