Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yakiriwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe.

Perezida w’Inama Nkuru y’Abaminisitiri ya Togo Faure Essozimna Gnassingbé, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi, kandi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe.

Nyuma ye kandi hari abandi bagize itsinda ry’abahuza ba Afurika yunze ubumwe bazahagira ngo hakomeze ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC bigamije amahoro arambye.

Faure Essozimna Gnassingbé ni Umuhuza wagenwe na Afurika yunze Ubumwe, mu kibazo kiri hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.

Abahuza ayoboye nabo bazagera mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere, abo bakaba ari Olusegun Obasanjo, wayoboye Nigeria; Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia; Dr Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wayoboye Botswana; Catherine Samba-Panza na Jomo Kenyatta wayoboye Kenya.

Intumwa ziri muri iyi gahunda zabanje i Kinshasa, ubu zikurikijeho u Rwanda  nyuma zikazajya mu Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version