Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’U Bugiriki Zahaye U Rwanda Inkingo Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingabo Z’U Bugiriki Zahaye U Rwanda Inkingo Za COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2021 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Nzeri, 2021 indege y’ingabo z’u Bugereki yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali izanye inkingo 200 000 zo gufasha u Rwanda mu muhati warwo wo gukingira abaturage.

Inkingo u Bugereki bwagejeje ku Rwanda ni izo mu bwoko bwa Astrazeneca.

Mu kwakira ziriya nkingo, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Lt Col Dr Tharcisse Mpunga usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.

Hari kandi na bamwe mu basirikare bakuru bari bahagarariye Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda mu kwakira ziriya nkingo zoherejwe n’ingabo z’u Bugereki.

Izi nkingo zije ziyongera ku zindi u Rwanda rwabonye muri iki Cyumweru.

Itsinda ry’ingabo z’u Bugereki zazaniye u Rwanda inkingo

U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abaturage barwo benshi kugira ngo ubuzima bwongere busubire ku murongo.

Hari icyizere kandi ko biri hafi kubera ko Inama y’Abaminisitiri iheruka, yoroheje cyane zimwe mu ngamba yari imaze igihe yarafashe harimo no gusubukura ibiteramo by’abahanzi ariko bikitabirwa n’abikingije gusa.

N’ubwo ingamba zorohejwe kandi hakaba hari kuboneka inkingo, muri iki gihe haravugwa ubundi bwoko bwa COVID-19 biswe ‘Mu’ bumaze iminsi buvugwa muri Amerika y’Amajyepfo mu bihugu  bya Equateur na Colombia.

Abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi bavuze ko buriya bwoko ari ubwoko bwo gucungirwa hafi cyane kuko ngo imiterere yabwo itaramenyekana neza.

Bemeza ko ari ubwoko bushya buzatuma hakorwa izindi nkingo ndetse inshuro abantu bakingirwa zikiyongera.

Hagati aho hari ubundi bwoko bwa COVID-19 bwadutse

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko kugeza ubu hari ubwoko bune bwa COVID-19 bwemejwe.

Ubwo ni ubwise  Alpha yagaragaye mu bihugu 193, Beta yagaragaye mu bihugu  141, Gamma yagaragaye mu bihugu 91 na Delta yagaragaye mu bihugu 170 harimo n’u Rwanda.

TAGGED:BugerekiCOVID-19featuredIngaboInkingoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kubaka Isoko Rya Rubavu Byasubukuwe Nyuma Y’Imyaka 12
Next Article U Rwanda Rufite Ubutaka Bwo Guhingaho Muri Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?