Ingabo Z’U Bugiriki Zahaye U Rwanda Inkingo Za COVID-19

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Nzeri, 2021 indege y’ingabo z’u Bugereki yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali izanye inkingo 200 000 zo gufasha u Rwanda mu muhati warwo wo gukingira abaturage.

Inkingo u Bugereki bwagejeje ku Rwanda ni izo mu bwoko bwa Astrazeneca.

Mu kwakira ziriya nkingo, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Lt Col Dr Tharcisse Mpunga usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima.

Hari kandi na bamwe mu basirikare bakuru bari bahagarariye Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda mu kwakira ziriya nkingo zoherejwe n’ingabo z’u Bugereki.

- Advertisement -

Izi nkingo zije ziyongera ku zindi u Rwanda rwabonye muri iki Cyumweru.

Itsinda ry’ingabo z’u Bugereki zazaniye u Rwanda inkingo

U Rwanda rufite gahunda yo gukingira abaturage barwo benshi kugira ngo ubuzima bwongere busubire ku murongo.

Hari icyizere kandi ko biri hafi kubera ko Inama y’Abaminisitiri iheruka, yoroheje cyane zimwe mu ngamba yari imaze igihe yarafashe harimo no gusubukura ibiteramo by’abahanzi ariko bikitabirwa n’abikingije gusa.

N’ubwo ingamba zorohejwe kandi hakaba hari kuboneka inkingo, muri iki gihe haravugwa ubundi bwoko bwa COVID-19 biswe ‘Mu’ bumaze iminsi buvugwa muri Amerika y’Amajyepfo mu bihugu  bya Equateur na Colombia.

Abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi bavuze ko buriya bwoko ari ubwoko bwo gucungirwa hafi cyane kuko ngo imiterere yabwo itaramenyekana neza.

Bemeza ko ari ubwoko bushya buzatuma hakorwa izindi nkingo ndetse inshuro abantu bakingirwa zikiyongera.

Hagati aho hari ubundi bwoko bwa COVID-19 bwadutse

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko kugeza ubu hari ubwoko bune bwa COVID-19 bwemejwe.

Ubwo ni ubwise  Alpha yagaragaye mu bihugu 193, Beta yagaragaye mu bihugu  141, Gamma yagaragaye mu bihugu 91 na Delta yagaragaye mu bihugu 170 harimo n’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version