Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’u Bushinwa Zasabwe Kwitegura Intambara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Z’u Bushinwa Zasabwe Kwitegura Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 August 2022 9:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa  Gen  Wu Qian yavuze ko Nancy Pelosi nasura Taiwan intambara y’u Bushinwa na Taiwan izahita irota. Yatangaje ko ikiguzi iriya ntambara izasaba cyose u Bushinwa buzagitanga ariko bwihanize Taiwan.

Muri iki gihe birakomeye hagati y’Amerika n’u Bushinwa kubera umugambi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Nancy Pelosi afite wo gusura Taiwan.

Ku rutonde rw’abantu bakomeye muri Amerika, Nancy Pelosi aza ku mwanya wa gatatu.

Amaze iminsi mu rugendo rw’akazi mu bihugu biri mu Nyanja ya Pacifique birimo na Singapore.

Gen Qian yagize ati: “Nihagira uwo muri USA usura Taiwan, ingabo z’u Bushinwa zigomba guhita zitangiza intambara zitazuyaje. Ikiguzi cyose bizasaba kizatangwa.”

Gen Wu Qian

Iki kemezo kije gisanga gasopo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping aherutse guha mugenzi we w’Amerika Joe Biden amwihanangiriza ko Amerika idakwiye gukina n’umuriro w’u Bushinwa.

Hari mu kiganiro bagiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bavuga ku ngingo zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu ibihugu byombi bimaranye igihe.

Icyo itangazamakuru rihanze amaso ni ukureba niba Nancy Pelosi nk’umuyobozi mukuru muri Amerika azirengagiza umuburo w’i Beijing akajya Taipei muri Taiwan.

Abashinwa bemera n’umutima wabo wose ko Taiwan ari Intara y’u Bushinwa.

Ni naho bavanye icyo  bita ‘One China.’

Umuntu wese uvuga ko Taiwan ari igihugu kigenga kidafite aho gihuriye n’u Bushinwa ntashobora kumvikana nabwo.

Kuri iki Cyumweru Taliki 31, Nyakanga, 2022 nibwo itsinda riyobowe na Nancy Pelosi ryatangiye uruzinduko mu bihugu bine by’Aziya.

Ibyo bihugu ni Singapore, Malaysia, Korea y’Epfo n’u Buyapani.

Ibiro bya Pelosi byirinze kuvuga Taiwan ariko ntibibujije ko nayo ishobora kuba iri ku rutonde rw’ibihugu azasura.

Ibihugu azasura azaganira n’ababiyobora ku ngingo zirimo uko imikoranire mu bya gisirikare no mu bukungu yarushaho gutezwa imbere.

Urugendo rwa Pelosi rurabanziriza muri Singapore.

Nancy Pelosi

Mu gihe hari umwuka w’intambara hagati y’ubutegetsi bw’u Bushinwa n’Amerika bapfa ko u Bushinwa budashaka ko Taïwan yigenga, hari Abashinwa n’abahezanguni bifuza bakomeje ko igihugu cyabo cyarasa Taïwan kikayimaramo icyo bita ‘agasuzuguro iterwa n’Abanyamerika.’

Umwe muri abo bantu ni umwarimu muri Kaminuza uherutse gusaba ko ikiyoka cya Dragon( ni uko u Bushinwa babwita) cyamira bunguri igisamagwe, Tiger( Taiwan) agasuzuguro kakagishiramo.

Ni ikibazo gikomeje gufata intera ikomeye kubera ko u Bushinwa bwamaramarije ko Taïwan niramuka itangaje ko ari igihugu kigenga, ibyayo bizaba birangiye.

Imwe mu nkuru Bloomberg iherutse gutangaza ni uko hari inama ikomeye iherutse guhuza abasirikare bakuru b’u Bushinwa n’aba Leta zunze ubumwe z’Amerika baganira ku bibazo bireba Taïwan.

Minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa icyo giha nabwo yabwiye  Taïwan ko itagomba gushukwa n’Amerika ngo itangaze ko yigenga kuko bitazayigwa amahoro.

Ngo u Bushinwa buzahita butangiza intambara izasiga Taiwan yometswe ku Bushinwa mu buryo budasubirwaho.

Ingabo z’u Bushinwa zasabwe kwitegura intambara igihe icyo ari cyo cyose

U Bushinwa n’Amerika nk’ibihugu bya mbere bikomeye ku isi ntibijya bibura ikibazo runaka bitavugaho rumwe ariko cyane cyane ku bikagirana ikibazo kuri ejo hazaza ha Taïwan.

Hagati aho hari amakuru aherutse gutangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’ubutasi bwo hanze y’Amerika kitwa CIA wavuze ko amakuru bafite avuga ko ingabo z’u Bushinwa zimaze iminsi ziga amakosa ingabo z’u Burusiya zaba zarakoze yatumye kugeza n’ubu butarigarurira Ukraine.

Gukosora ayo makosa ngo byabufasha guhita bufata Taiwan bidateye kabiri.

TAGGED:BidenBushinwafeaturedIntambaraJoePelosiTaiwanXi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Hafashwe Litiro 10,144 By’Inzoga Yitwa ‘Huguka’ Itujuje Ubuziranenge
Next Article Agahomamunwa: Uko Mu Ruganda Rukora Inzoga Yitwa Huguka Hasa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ese Uburundi Burashaka Gufasha DRC No Muri Dipolomasi?

Ndayishimiye Aherutse Kujya Kwishyuza Tshisekedi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?