Ingabo z’u Rwanda, Mozambique Na SADC Zakoranye Inama Ku Rugamba Muri Cabo Delgado

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique n’iz’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), zahuriye mu nama mpuzabikorwa ku rugamba rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni inama yabereye mu mujyi wa Mocimboa Da Praia, umwe mu mijyi y’ingenzi Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zambuye umutwe w’iterabwoba uzwi nka al-Shabaab wari warahashyize ibirindiro. Uwo mujyi wabohowe ku wa 8 Kanama.

Inama yabaye kuri uyu wa Gatatu yakoranye mu gihe izi ngabo zikomeje gukurikirana abarwanyi bamaze gukirwa imishwaro, ari nako zibohora abaturage bari baragizwe imbohe n’ibyihebe.

Nyuma yo kwirukanwa mu turere twa Palma, Mocimboa da Praia na Mueda ahakorera Ingabo z’u Rwanda, abarwanyi bahise batorongera, bambuka umugezi wa Messalo binjira mu mashyamba.

- Kwmamaza -

Umuyobozi Ushinzwe Imirwano y’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique Brig Gen Pascal Muhizi, aheruka kuvuga ko birukanye abarwanyi mu birindiro bya nyuma bari bafite ahitwa Mbau, ku buryo batataniye mu mashyamba.

Yavuze ko abarwanyi bagerageje kurwana uko bashoboye, ariko “bahuye n’ingabo zizi kurwana.”

Ati “Mu gutakaza Mbau kwabo, twe tubona nta n’izindi mbaraga zisigaye, ibindi ni amashyamba. Azabakenya cyangwa se banapfiremo kuko n’ubungubu ntituboroheye, ibitero birakomeza.”

Gen Muhizi yavuze ko abo abarwanyi barorongotaniye mu bice bya Macomia ahakorera ingabo za SADC, ku buryo ari zo zisigaranye akazi gakomeye ko kubategereza.

Ati “Twe ku gice cyacu, ahenshi navuga ko hamaze kubohorwa.”

Ingabo za SADC zikorera mu turere twa Macomia, Nangade, Muidumbe na Quissanga.

Inama mpuzabikorwa nk’iyabaye kuri uyu wa Gatatu ni ingenzi kugira ngo uriya mutwe ubashe gutsindwa, ingabo ziwuturutse impande zose.

Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe na Gen Maj Innocent Kabandana ari na we uzikuriye.

Ziri muri Mozambique guhera muri Nyakanga, aho ku ikubitiro hoherejwe abapolisi n’abasirikare 1000. Ubu bamaze kugera hafi ku 2000.

Biteganywa ko zizaguma muri Mozambique igihe bizaba bigaragara ko zigikenewe, ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Ni mu gihe na SADC iheruka gutangaza ko yongereye igihe ubutumwa bwayo muri Mozambique buzamara, mu gihe bwagombaga gusozwa ku wa 15 Ukwakira.

Kugeza ubu abantu barenga 20,000 bari baravanywe mu byabo n’uriya mutwe w’iterabwoba bamaze gusubira mu ngo, mu bice nka Palma.

Maj Gen Innocent Kabandana ni we uyobora Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Abayobozi bakuru b’Ingabo bakoranye inama kuri uyu wa Gatatu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version