Ingabo Z’u Rwanda Muri Mozambique Zahawe Urukingo Rwa Gatatu Rwa COVID

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06, Ukuboza, 2021, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda na Polisi bufatanyije n’ubuyobozi mu by’ubuzima bwatangiye gukingira abasirikare n’abapolisi bari muri Mozambique bujuje amezi atandatu ngo bahabwe urukingo rwa gatatu.

Kubakingira byatangiriye mu duce twa Afungi na Palma mu Ntara ya Cabo Delgado, aha hakaba ari hamwe mu ho ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo zikambitse.

Ahandi ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zatangiye gukingirirwa ni mu Murwa mukuru w’Intara ya Cabo Delgado witwa Mocimboa Da Praia, ahitwa Mbau n’ahitwa Limala.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziyobowe na Gen Maj Innocent Kabandana.

- Advertisement -

Uyobora ibikorwa byazo bya gisirikare ni Brig Gen Pascal Muhizi.

Ziri muri Mozambique guhera muri Nyakanga, aho ku ikubitiro hoherejwe abapolisi n’abasirikare 1000.

Ubu bamaze kugera hafi ku 2000.

Bari guhabwa urukingo rwa gatatu
Abapolisi bari muri Mozambique nabo barakingirwa kugira ngo COVID-19 itazakoma mu nkokora akazi kabajyanye

Biteganywa ko zizaguma muri Mozambique igihe bizaba bigaragara ko zigikenewe, ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Kuba ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo baragiye gufasha Mozambique kwirukana abarwanyi bo muri kiriya gihugu ‘byatewe n’ubufatanye n’ubudatsimburwa bw’Abanyafurika nk’uko Perezida Kagame yabivuze ubwo yasuraga abasirikare be bari muri Mozambique.

Icyo gihe yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado ari kimwe mu byerekana ubufatanye bw’abatuye Afurika.

Yagize ati: “ Abatuye Cabo Delgado n’ahandi muri Mozambique bakeneye umutekano, bakabaho batekanye bakora akazi kabo nta kibabuza gusinzira, bagakora bakiteza imbere.”

Perezida Kagame ubwo aheruka muri Mozambique gusura ingabo na Polisi y’u Rwanda

Ngo buriya  bufatanye bwatanze umusaruro kuko n’ikimenyimenyi ingabo z’ibihugu byombi zirukanye biriya byihebe, ubu Cabo Delgado ikaba ifite amahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version