Abaturage bo mu bice bimwe na bimwe by’Afurika y’Epfo bagiye kumara iminsi ine bari mu myigaragambyo kubera kutishimira ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ayobora kiriya gihugu.
Iyi myigaragambyo ifite imbaraga k’uburyo byabaye ngombwa ko Leta yohereza abasirikare mu bice bikomeye by’ubucuruzi kugira ngo bakumire ko abigaragambya basahura amaduka manini y’i Johannesburg.
Ingabo za Afurika y’epfo zitwa The South African National Defense Force (SANDF) zamaze gutegurirwa kujya gukoma imbere bariya baturage.
Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za kiriya gihugu rivuga ko abasirikare benshi bazoherezwa mu bice bya Gauteng na KwaZulu-Natal.
Iriya myigaragambyo yatangiye ubwo abacamanza bemezaga ko Jacob Zuma agomba gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo na ruswa.
Zuma yakatiwe igifungo cy’amezi 15 afunzwe.
Jacob Zuma yamaze imyaka icyenda ayobora kiriya gihugu, muri icyo gihe bikaba bivugwa ko hari ibikorwa yakoraga mu nyungu ze aho kuba iz’igihugu muri rusange.
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga nirwo rwamukatiye.
Umunyamategeko wa Zuma witwa Dali Mpofu avuga ko inteko iburanisha yakoze amakosa akomeye mu guca urubanza, ikatira Zuma.
Umwe mu bacamanza bamukatiye witwa Steven Majiedt yavuze ko bakatiye uriya mugabo kubera ko yanze kumvira urukiko.
N’ubwo yemejwe biriya byaha, Jacob Zuma w’imyaka 79 hari abatuye kiriya gihugu bakimukunze, biganjemo abakennye baba mu bice bidateye imbere.
Ibice byibasiwe n’abasahura birimo agace Zuma akomokamo kitwa KwaZulu Natal.
Mbere gato y’uko ririya tangazo risohoka, hari abasirikare bamwe bari bamaze kugera mu bice birimo ahitwa Pietermaritzburg.
Nta gihe kinini gishize abaturage basahuye iduka ryo mu gace ka Eshowe bararyeza.
Umwe mu banyamakuru bafata amafoto wa AFP yabonye umurambo muri umwe mu mihanda yo muri Johannesburg.
Polisi y’Afurika y’Epfo ivuga ko kugeza ubu hari abantu 200 bamaze gutabwa muri yombi.
Perezida Cyril Ramaphosa kuri iki Cyumweru yasabye abaturage kwigaragambya mu mutuzo, bakirinda kugira ibyo bahutaza.
Zuma aherutse kwishyikiriza Polisi iramufunga, atangira gukora igifungo cye.
Kimwe mu bintu akurikiranyweho kandi yahamijwe n’urukiko ni uruhare yagize mu icuruzwa ry’intwaro, bikaba byaragiye ku mugaragaro mu mwaka wa 1999 ubwo Zuma yari Visi Perezida.
Yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2018.