Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingaruka Zo Gufunga Jacob Zuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingaruka Zo Gufunga Jacob Zuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 July 2021 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage bo mu bice bimwe na bimwe by’Afurika y’Epfo bagiye kumara iminsi ine bari mu myigaragambyo kubera kutishimira ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ayobora kiriya gihugu.

Iyi myigaragambyo ifite imbaraga k’uburyo byabaye ngombwa ko Leta yohereza abasirikare mu bice bikomeye by’ubucuruzi kugira ngo bakumire ko abigaragambya basahura amaduka manini y’i Johannesburg.

Ingabo za Afurika  y’epfo zitwa The South African National Defense Force (SANDF) zamaze gutegurirwa kujya gukoma imbere bariya baturage.

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo za kiriya gihugu rivuga ko abasirikare benshi bazoherezwa mu bice bya Gauteng na KwaZulu-Natal.

Iriya myigaragambyo yatangiye ubwo abacamanza bemezaga ko Jacob Zuma agomba gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo na ruswa.

Zuma yakatiwe igifungo cy’amezi 15 afunzwe.

Jacob Zuma yamaze imyaka icyenda ayobora kiriya gihugu, muri icyo gihe bikaba bivugwa ko hari ibikorwa yakoraga mu nyungu ze aho kuba iz’igihugu muri rusange.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga nirwo rwamukatiye.

Umunyamategeko wa Zuma witwa Dali Mpofu avuga ko inteko iburanisha yakoze amakosa akomeye mu guca urubanza, ikatira Zuma.

Umwe mu bacamanza bamukatiye witwa Steven Majiedt yavuze ko bakatiye  uriya mugabo kubera ko yanze kumvira  urukiko.

N’ubwo yemejwe biriya byaha, Jacob Zuma w’imyaka 79 hari abatuye kiriya gihugu bakimukunze, biganjemo abakennye baba mu bice bidateye imbere.

Ibice byibasiwe n’abasahura birimo agace Zuma akomokamo kitwa KwaZulu Natal.

Mbere gato y’uko ririya tangazo risohoka, hari abasirikare bamwe bari bamaze kugera mu bice birimo ahitwa Pietermaritzburg.

Nta gihe kinini gishize abaturage basahuye iduka ryo mu gace ka Eshowe bararyeza.

Umwe mu banyamakuru bafata amafoto wa AFP yabonye umurambo muri umwe mu mihanda yo muri Johannesburg.

Polisi y’Afurika y’Epfo ivuga ko kugeza ubu hari abantu 200 bamaze gutabwa muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa kuri iki Cyumweru yasabye abaturage kwigaragambya mu mutuzo, bakirinda kugira ibyo bahutaza.

Zuma aherutse kwishyikiriza Polisi iramufunga, atangira gukora igifungo cye.

Kimwe mu bintu akurikiranyweho kandi yahamijwe n’urukiko ni uruhare yagize mu icuruzwa ry’intwaro, bikaba byaragiye ku mugaragaro mu mwaka wa 1999 ubwo Zuma yari Visi Perezida.

Yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo guhera mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2018.

TAGGED:AfurikafeaturedItegekoZuma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RwandAir Yinjiye Mu Mikoranire Na Qatar Airways
Next Article COVID-19: U Rwanda Rwaguze Imashini Zitanga Litiro 2000 z’Umwuka Ku Isaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?