Ingaruka Zo ‘Guhana Intera’

Guhana intera byabaye bumwe mu buryo bwiza bwafashije abantu benshi kutandura cyangwa ngo banduzanye icyorezo COVID-19. Ku rundi ruhande ariko, ubwonko bw’abantu muri rusange byarangiritse k’uburyo abahanga bavuga ko kuzongera gusabana hagati y’abo biri kure.

Icyorezo COVID-19 kimaze hafi imyaka ibiri cyanduza kandi kikica abantu, abagikize kikabasigira ibisigisigi birimo no kwangirika ibihaha.

Mu rwego rwo kugikumira, abaganga bagiriye inama abanyapolitiki ko bafata icyemezo cy’uko hagati y’umuturage n’undi hajyamo byibura metero imwe.

Iyi metero isabwa hagati y’umuntu n’undi yahise iba ikibazo mu bantu.

- Kwmamaza -

Nta kindi cyabiteye uretse kuba abantu muri kamere yabo bakunda gusabana, bakegerana bakabyina, bagasomana, mbese bagahuza urugwiro.

Kubabwira ko nta n’umwe wemerewe kwegera undi byababereye icyigeragezo ariko kubera kubaha amabwiriza(kuruta kwirinda COVID-19) abenshi barabyemeye.

Hari ibihugu bimwe na bimwe abantu bamaze kumva ko kuba bonyine, kutegerana n’abandi byabakukiyemo  nyuma yo kubishishikarizwa naza Leta zabo, utabikoze akabihanirwa.

Bitewe n’umuco wari usanzwe mu gihugu runaka, hari aho abaturage bavuga ko kuzongera gusabana na bagenzi babo bitazoroha.

Urugero ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri iki gihugu hari abaturage benshi bavuze ko n’ubwo Abanyamerika bose baba barakingiwe, bitazaborohera kongera gusabana na bagenzi babo nk’uko byahoze.

Bigenda bite ngo ubwonko buzinukwe?

Ubwonko bw’umuntu ni inyama ifite ubushobozi bwo gufasha nyirayo kwihuza n’imimerere runaka igezweho.

N’ubwo ntawakwihandagaza ngo yemeze mu buryo budasubirwaho ko azi neza ingaruka guhana intera byagize ku bwonko, ariko abahanga mu mikorere yabwo hari izo babonye.

Kubana kwa muntu agashyikirana na mugenzi we biri muri kamere ye kandi ni ingenzi kuri we kugira ngo abeho.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Nta mugabo umwe’.

Abize ibinyabuzima bazi neza ko umuntu atari we wenyine ukunda kubaho no kubana n’ibindi binyabuzima( we abana n’abantu ariko akanorora inyamanswa) kuko n’inguge, inigwahabiri(insects) nk’isazi, inzuki, inyamabere nk’imbogo, impala n’izindi nazo zikunda kubana n’izazo.

Hari aho byagaragaye ko inka yapfushije indi biyigiraho ingaruka ikabura amahoro.

Kubana no gusabana hagati y’abantu cyangwa ibindi binyabuzima ni uburinzi kuko ababyeyi barinda abana babo, abana bagafasha ababyeyi bageze mu zabukuru, ababyeyi bakagira inama abana, gutyo gutyo.

Abahanga mu mibanire y’abantu hari cyo bita ‘social homeostasis’ ni ukuvuga umunzani uba ugomba kuba hagati y’ubwinshi cyangwa ubuke bw’ibinyabuzima bibana no kureba ingaruka ibi byombi bibigiraho.

Iyo ibinyabuzima bibana ari bike( aha harimo n’abantu) biteza ikibazo cy’uko akamaro bimarirana kaba gato.

Ku rundi ruhande, ibinyabuzima bibana ari byinshi biteza ikibazo cy’ishyari no guhangana hagamijwe kwikubira bike bihari.

Kwikubira bike bihari bivuze kwikubira ibiribwa, abagore cyangwa abagabo.

Ku byerekeye abantu, ubwonko bwabo bwiremeye uburyo bwo guhangana n’ibi bibazo byombi.

Ni uburyo buba mu gice cyabwo cyo hagati abahanga bise mesocorticolimbic circuit.

Iyo umuntu abonye ari wenyine, yishakamo ibindi bintu byamuhuza, bigasa n’aho bigiye mu mwanya w’abantu adafite hafi ye.

Iyo abantu babaye benshi umuntu asigarana uburyo bwo guhitamo.

Ubushakashatsi buherutse gutangazwa mu kinyamakuru The Conversation buvuga ko ubwonko bw’umuntu wigunze bugira agahinda kuko niyo bwakwishakamo ibituma buhuga, ariko nta gisimbura umuntu nyamuntu iruhande rwa mugenzi we.

Abahanga bavuga ko ubwonko bukumbura umuntu nk’uko iyo umuntu ashonje igifu cye gikumbura amafunguro.

Ubwonko busonzeye kubona umuntu burakubitika.

Dore uko bigenda:

Kubera ko abahanga badashobora gufata abantu ngo babahurize mu kigo kimwe babatandukanye n’abandi nyuma barebe uko ubwonko bwabo bukubitika, bahisemo kubikorera ku nyamanswa.

Nk’uko twabyanditse haruguru, inyamaswa nazo zikunda kandi zigomba kubana mu miryango, inyamaswa nkuru muri zo zikita ku zikiri ntoya.

Igerageza ryakorewe kuri zimwe muri zo, zigatandukanywa na zigenzi zazo ryerekanye ko inyamaswa imaze igihe idahura n’indi ngo bibe biri kumwe, bihige biri kumwe, nibyica bisangire inyama…yicwa n’irungu, ikiheba.

Ku muntu nawe ni uko. Niba warigeze gukumbura umuntu ukabura ibitotsi ndetse ukwiyemeza kuzajya kumusura n’amaguru kandi ukajyayo, urumva neza uburemere bw’urukumbuzi watewe n’irungu ryo kutamubona.

Inyamaswa cyangwa umuntu uba wenyine agera aho akumva ko gupfa kwe no gukira kwe biri mu maboko ye, akiremamo ubwihebe, akumva ko ikizaza cyose azahangana nacyo.

Ibi nibyo biba ku basore n’inkumi bibana.

Basinzira gake kuko baba bumva ko basinziriye bigatinda, icyabatera batacyumva.

Bamara amasaha menshi bareba televiziyo cyangwa filimi kugira ngo zibahuze.

Hari n’abo birenga bagahitamo kujya basinzira bamaze kunywa inzoga cyangwa ikindi kiyobyabwenge kugira ngo basinzire neza.

Imbogo bita ko zigize ‘ingunge mu ishyamba’ ni imbogo zishaje zirukanwa na ngenzi zazo zikajya kwibana mu ishyamba.

Abazi ibyazo bavuga ko ziba zifite umujinya mwinshi, ahari uterwa n’uko zigeze nyamwigendaho kubera gutereranwa.

Ingaruka zo ‘guhana intera’ zipimirwa mu kindi gice cy’ubwonko bw’umuntu bita hippocampus.

Ni igice gishinzwe kwiga ibintu bishya no kubyibuka.

Muri iki gice niho abana babika amakuru y’ibyo babwiwe n’abakuru, birimo indangagaciro  nko kutikunda ngo bakabye, kumva ibyifuzo bya bagenzi babo no gushyira mu gaciro.

Niho habitswe amakuru umuntu azi kuri mugenzi we, yaba mabi cyangwa meza.

Iyo abantu bamaze iminsi batabonana, cya gice cy’ubwonko bwabo gishinzwe kwibuka gitangira kwibagirwa ibyabahuzaga, byatinda bakibagirwa n’amasura y’abahoze ari inshuti zabo.

Kongera guhuza abantu bizafasha mu kongera gutuma bagirirana akamaro, ariko bizafata igihe.

Hari n’abatizegera na rimwe biyumvamo abandi, ahubwo bahitemo guhora ari ba nyamwigendaho.

Icyorezo COVID-19 kizagira ingaruka ku bice hafi ya byose bizaranga ubuzima bw’abantu mu gihe kinini kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version