Ingendo Rwandair Yakoreraga Cape Town Zahagaze

Ingendo za RwandAir i Cape Town zabaye zihagaze

RwandAir yatangaje ko igiye kuba ihagaritse ingendo ziva n’izijya mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo kubera impamvu zitatangajwe.

Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa taliki 27, Ukwakira, 2024.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko abagenzi bari bafite tike zo kujya muri uriya Mujyi bakwiye kwegera aho Rwandair ikorera hakarebwa uko bafashwa.

Indege za RwandAir zatangiye kujya Cape Town mu mwaka wa 2018, aziko zikabanza guca mu Murwa mukuru wa Zimbabwe witwa Harare kugira ngo zigire abo zihasiga n’abo zihafata mbere yo gukomeza.

Ahandi iki kigo giherutse guhagarika ingendo zaho ni mu Buhinde ahiwa Mumbai.

RwandAir ikomeje kwagura amarembo cyane cyane mu Burayi, Aziya na Amerika.

No mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika naho ihakorera ingendo ariko cyane cyane mu Burengerazuba bw’uyu mugabane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version