Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingengabihe Y’Amashuri Mu Rwanda Yasubiwemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingengabihe Y’Amashuri Mu Rwanda Yasubiwemo

taarifa@media
Last updated: 26 February 2021 2:57 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Minisiteri y’Uburezi yavuguruye ingengabihe y’amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma y’uko ayo mu Mujyi wa Kigali aheruka kumara igihe afunzwe, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ingengabihe yavuguruwe nyuma yo gusubukura amasomo mu Mujyi wa Kigali. Yari yahagaritswe ku wa 17 Mutarama,2021 kubera ubwiyongere bwa COVID-19.

Mu mavugurura yakozwe, yaba amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yasubukuye amasomo ku wa 23 Gashyantare 2021 n’ayo mu Ntara atarigeze ahagarika, yose azasoza igihembwe cya kabiri ku wa 2 Mata, 2021.

Ni yo tariki izasorezwaho ku biga mu cyiciro cyisumbuye, ni ukuvuga mu mwaka wa Gatanu, uwa Gatandatu mu mashuri abanza; mu wa Gatatu, uwa Gatanu, uwa Gatandatu mu Mashuri yisumbuye, Amashuri y’imyuga n’abiga mu nderabarezi; batangiye amasomo ku wa 2 Ugushyingo 2020.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni kimwe n’abiga mu cyiciro kibanza, ni ukuvuga mu wa 4 w’amashuri abanza, mu wa Mbere, mu wa Kabiri, no mu wa Kane mu mashuri yisumbuye n’abatangizi mu mashuri y’imyuga n’inderabarezi, batangiye amasomo ku wa 23 Ugushyingo 2020.

Mu gihembwe cya gatatu ayo mashuri noneho azahuza ingengabihe mu gihugu cyose, atangire amasomo ku wa wa 19 Mata, azarangire ku wa 9 Nyakanga 2021.

Ibizamini by’amashuri abanza bizakorwa ku wa 12 -14 Nyakanga 2021, naho iby’ayisumbuye bikorwe ku wa 20 – 30 Nyakanga 2021.

Amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza…

Amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, byahawe ingengabihe yihariye nk’uko byatangiye amasomo nyuma y’abandi.

- Advertisement -

Mu gihe mu Ntara batangiye igihembwe cya mbere ku wa 18 Mutarama kikazarangira ku wa 2 Mata, no mu Mujyi wa Kigali aho cyatangiye ku wa 23 Gashyantare, bazasoreza rimwe ku wa 2 Mata 2021.

Igihembwe cya kabiri bazagendera hamwe, batangire ku wa 19 Mata basoze ku wa 9 Nyakanga 2021, igihembwe cya gatatu kizatangire ku wa 2 Kanama gisozwe ku wa 17 Nzeri 2021.

TAGGED:COVID-19featuredMINEDUC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igitero Cya Mbere Cya Amerika Ku Ngoma Ya Biden, Bamwitege!
Next Article Busingye Yemeje Ko u Rwanda Ari Rwo Rwishyuye Indege Yazanye Rusesabagina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?