Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazajya Ku Mashuri Yatangajwe

Kuri uyu wa Kane taliki 14, Nzeri, 2023,  Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri)cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazajya ku ishuri.

Ni ingengabihe ishingiye hashingiwe kuri gahunda y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023- 2024.

Itangazo rya  NESA rivuga ko biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri zizatangira ku itariki 21- 24 Nzeri 2023.

Ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye muri  Nyanza, Nyaruguru, Ngororero, Musanze na Burera, Nyagatare na Gatsibo.

- Advertisement -

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo Ruhango Gisagara, Nyabihu, Rubavu, Rulindo Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

Ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 hazagenda abanyeshuri abiga Huye, Kamonyi, Karongi Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.

Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 hazagenda abanyeshuri biga muri Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Bugesera.

Abayobozi b’Inzego z’ibanze basabwe gukangurira ababyeyi kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.

Ababyeyi nabo basabwe kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe hashingiwe ku byerekezo n’amashuri y’abana babo bigamo.

Bagomba kohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo hakiri kare kandi bose bakagenda bambaye umwambaro w’ishuri.

Abanyeshuri batangiye bwa mbere ku mashuri mashya bazerekana urupapuro rugaragaza ikigo cy’ishuri boherejweho na NESA.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.

Ababyeyi bafite abanyeshuri banyura mu Mujyi wa Kigali barasabwa kugurira abana amakarita y’urugendo akoresha mu mabisi atwara abagenzi.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri no gukurikirana ko ababyeyi basubirije abana ku mashuri ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, zibajyana ku mashuri yabo.

Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza ku munsi itari uwo ikigo yogaho kizagendera kandi nta kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version