Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Abana bari hafi gusubira kwiga. Ifoto: MINEDUC@Flickr.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko tariki 08, Nzeri, 2025 ari bwo abiga amashuri abanza n’ayisumbuye bazatangira kwiga.

Ni umwaka w’amashuri wa 2025/2026 watangajwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Nzeri.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 kizatangira ku itariki yavuzwe haruguru kikazarangira kuwa 19, Ukuboza, 2025.

Icyo gihe  abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri, basubire kwiga igihembwe cya kabiri tariki 05, Mutarama, 2026, kirangire ku wa 03, Mata, 2026.

Kuri iyi nshuro, abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bitatu, batangire igihembwe cya gatatu ku wa 20, Mata, 2026 cyo kikazarangira kuwa 03, Nyakanga 2026, hanyuma baruhuke amezi abiri.

Uko ni nako kandi Minisiteri y’uburezi yaboneyeho gutangaza uko ibizamini ngiro mu mashuri y’imyuga, ay’inderabarezi n’ay’ibaruramari bizatangira ku wa 01, Kamena, 2026 bikazarangira ku wa 19, Kamena uwo mwaka.

Ibizamini bya Leta birangiza amashuri abanza bizatangira ku wa 07, Nyakanga, 2026 birangire ku wa 09, Kanama, naho ayisumbuye bizatangire ku wa 15, Kanama birangire ku wa 24, Kanama, 2026.

MINEDUC yibukije ko kubera shampiyona y’isi y’amagare izabera i Kigali mu ntangiriro za Nzeri, 2025, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa, ibindi abantu bakazabimenyeshwa mu gihe cyagenwe.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hagati ya 21-28, Nzeri 2025, amashuri mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo n’abakozi ba Leta n’abikorera bakashishikarizwa gukorera mu ngo cyanecyane abafite imirimo idasaba ko baba bari mu biro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version