Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yaganirije ba ofisiye 6000 harimo abo mu ngabo, muri Polisi no mu rwego rw’igihugu rw’igorora.

Bari bamaze iminsi batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru ari kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu ntagaragaza ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu kiganiro yabahaye.

Mu biganiro yabajejeho mu bihe byatambutse, yabibukije ko ari bo igihugu gifatiraho imikorere kandi ko bakwiye gukomeza kukirinda uko byamera kose.

Abibutsa ko bagize urwego rukomeye mu bibera mu Rwanda.

Ikigo cya Gabiro gitorezwamo abasirikare bamaze kwinjira muri RDF, batozwa kurwanisha intwaro ziremereye.

Iki kigo kiyoborwa na Major General Denis Rutaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version