Mu Karere ka Rusizi haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ishingiye ahanini ku barangije ibihano bakatiwe kubera Jenoside bakoze n’ibitekerezo abatuye aka Karere babibwamo n’abantu bava muri DRC cyangwa i Burundi.
Mu mwaka wa 2024 muri Rusizi hagaragaye ibyaha(cases) 24 n’aho kugeza ubu(Nyakanga, 2025) hamaze kubarurwa ‘cases’ 19 bishamikiye ku ngengabitekerezo.
Ubuhamya bw’abatuye Rusizi buvuga ko kuba baturanye n’Uburundi cyangwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ibihugu bigicumbikiye bamwe bakoze iyo Jenoside, bituma hari abavayo bakaza kubiba iyo ngengabitekerezo mu babo.
Undi muturage yabwiye RBA ko hari n’ababyeyi bahawe ibihano kubera uruhare bagize muri kiriya cyaha bakifitemo urwango kuko batahindutse neza, bakarubiba muri benewabo n’abandi.
Habimana Alfred ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Rusizi avuga ko hari ‘ingamba zikomeye’ bagiye gufatira iki kibazo.
Ati: ” Icyo tugiye gukora nk’Akarere ni ukubishyiramo imbaraga, tukigisha urubyiruko amateka nyayo y’ibyabaye atandukanye n’ayo abo bantu bababeshya”.
Iki kibazo kandi kiyongera ku mibereho mibi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye Rusizi.
Abadepite bagize Komisiyo ifite mu nshingano zayo kurwanya Jenoside basezeranyije abarokotse Jenoside batuye aka Karere ko bagiye kubakorera ubuvugizi bigakemurwa.
Depite Kayigire Therance ati: “Ibibazo bigendanye n’imibereho myiza, by’umwihariko by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo bijyanye n’ubuvuzi ni bimwe mubyo bagaragaje tugomba kuzakorera ubuvugizi”.
Mu gihe i Rusizi ari uko bimeze, imibare y’ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda muri rusange ni 94.7%