Abana ‘benshi’ bo muri Pologne bafite imyaka itarenze 12 y’amavuko baherutse kubwira Polisi y’aho ko basenye imva zishyinguyemo imibiri y’Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe ikozwe n’Abayahudi kubera ko ‘bashakaga amabuye yo gukinisha iby’abana.’
Imva basenye ziherereye mu irimbi riri mu Burengerazuba bwa Pologne.
Pologne ni kimwe mu bihugu byari bituwe n’Abayahudi benshi mu Burayi bw’i Burasirazuba, abenshi bakaba barishwe n’Abanazi ba Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi( 1939-1945).
Abo bana ubwo bari kuri za Burigade za Polisi ya Pologne ngo bavuge icyabateye gusenya imva z’Abayahudi bayibwiye ko babikoze kubera ko bashaka amabuye yo kubaka inzu abana bubaka bakina, ibyo bita ‘ibya bana’.
Babwiye Polisi ko gusenya ziriya mva bari bamaze igihe babitegura, biga uko bazabigenza.
Ikinyamakuru cy’aho kitwa Gazera Wyborcza kivuga ko abapolisi bahagaritse bariya bana ngo badakomeza gusenya imva nyuma y’uko hari abumvise urusaku rw’inyundo nto abo bana bakubitaga ku mabuye atwikiriye imva.
Polisi yasanze hari amwe barangije gusenya bayarambitse hasi, mu gihe hari andi yari agihagaze ariko yahongotse.
Hagati aho mu Burasirazuba bw’u Bufaransa ahitwa Strasbourg hari abantu bitwikiriye ijoro bandika ku irembo ryinjira mu irimbi rishyinguwemo imibiri y’Abayahudi bati: “Allah akbar,” bivuze ngo ‘Imana Ni Nkuru,’ tugenekereje mu Kinyarwanda.
Iyi ni imvugo ikunze gukoreshwa n’abantu biturikirizaho ibisasu mu bikorwa byibasira Abanyamerika, Abanyaburayi, Abayahudi n’abandi bose bafite imikoranire idashimisha Abasilamu b’Intagondwa.
Ingengabitekerezo Ya Jenoside Ntisaza…
Abahanga mu mateka ya Jenoside bavuga ko ingengabitekerezoya Jenoside iba karande mu bayikoze, ndetse ugasanga bayiraga ababakomokaho.
Ibiri kubera mu Bufaransa no muri Pologne bibaye nyuma y’imyaka 75 Jenoside yakorewe Abayahudi ihagaritswe.
Ikindi bavuga ni uko abarokotse Jenoside aho bari hose ku isi baba bagomba gukora k’uburyo abahakana cyangwa abapfobya Jenoside batabikora mu buryo buboroheye, ngo babikore nk’abarangiza umugambi wabo wo kurimbura abantu runaka hanyuma bakibagiza Isi ko byabayeho.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yigeze kubwira Taarifa ko kugira ngo abapfobya cyangwa abahakana Jenoside babone urwaho, biterwa n’imyitwarire y’abayirokotse.
Yagize ati: “Uwarokotse niwe ugomba kuvuga ibyamubayeho, akabibwira abana be, bene wabo n’abandi bigatuma abahakana Jenoside batabona aho bapfumurira. N’ubwo bitoroshye ariko bikwiye gukorwa.
Uko uvuga ibyakubayeho aho uri hose, ukabyandika icyo gihe abapfobya bazabura aho bamenera.”
Kuri we kandi ngo abapfobya baba ari abanyantege nke kuko ntacyo baba bafite cyo kuvuga.
Ngo bamwe babikora kubera impamvu za politiki, abandi bakabikora kubera ipfunwe.
Asanga indi ntwaro abarokotse Jenoside bagomba kugira ari ukwiyubaka mu bukungu, mu mutekano no mu bumenyi, mu yandi magambo bakaba abantu bihagazeho k’uburyo ‘umwanzi wabo abareba akabatinya.’