Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingengabitekerezo Yo Kwanga Abayahudi Yageze Mu Bana Bo Muri Pologne
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Iterabwoba

Ingengabitekerezo Yo Kwanga Abayahudi Yageze Mu Bana Bo Muri Pologne

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2021 6:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abana ‘benshi’ bo muri Pologne bafite imyaka itarenze 12 y’amavuko baherutse kubwira Polisi y’aho ko basenye imva zishyinguyemo imibiri y’Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe ikozwe n’Abayahudi kubera ko ‘bashakaga amabuye yo gukinisha iby’abana.’

Imva basenye ziherereye mu irimbi riri mu Burengerazuba bwa Pologne.

Pologne ni kimwe mu bihugu byari bituwe n’Abayahudi benshi mu Burayi bw’i Burasirazuba, abenshi bakaba barishwe n’Abanazi ba Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi( 1939-1945).

Abo bana ubwo bari kuri za Burigade za Polisi ya Pologne ngo bavuge icyabateye gusenya imva z’Abayahudi bayibwiye ko babikoze kubera ko bashaka amabuye yo kubaka inzu abana bubaka bakina, ibyo bita ‘ibya bana’.

Babwiye Polisi ko gusenya ziriya mva bari bamaze igihe babitegura, biga uko bazabigenza.

Ikinyamakuru cy’aho kitwa Gazera Wyborcza kivuga ko abapolisi bahagaritse bariya bana ngo badakomeza gusenya imva nyuma y’uko hari abumvise urusaku rw’inyundo nto abo bana bakubitaga ku mabuye atwikiriye imva.

Pologne ni igihugu kiri mu Burasirazuba bw’u Burayi. Prof Anastase Shyaka niwe uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu

Polisi yasanze hari amwe barangije gusenya bayarambitse hasi, mu gihe hari andi yari agihagaze ariko yahongotse.

Hagati aho mu Burasirazuba bw’u Bufaransa ahitwa Strasbourg hari abantu bitwikiriye ijoro bandika ku irembo ryinjira mu irimbi rishyinguwemo imibiri y’Abayahudi bati: “Allah akbar,” bivuze ngo ‘Imana Ni Nkuru,’ tugenekereje mu Kinyarwanda.

Iyi ni imvugo ikunze gukoreshwa n’abantu biturikirizaho ibisasu mu bikorwa byibasira Abanyamerika, Abanyaburayi, Abayahudi n’abandi bose bafite imikoranire idashimisha Abasilamu b’Intagondwa.

Ingengabitekerezo Ya Jenoside Ntisaza…

 Abahanga mu mateka ya Jenoside bavuga ko ingengabitekerezoya Jenoside iba karande mu bayikoze,  ndetse ugasanga bayiraga ababakomokaho.

Ibiri kubera mu Bufaransa no muri Pologne bibaye nyuma y’imyaka 75 Jenoside yakorewe Abayahudi ihagaritswe.

Ikindi bavuga ni uko abarokotse Jenoside aho bari hose ku isi baba bagomba gukora k’uburyo abahakana cyangwa abapfobya Jenoside batabikora mu buryo buboroheye, ngo babikore nk’abarangiza umugambi wabo wo kurimbura abantu runaka hanyuma bakibagiza Isi ko byabayeho.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yigeze kubwira Taarifa ko kugira ngo abapfobya cyangwa abahakana Jenoside babone urwaho, biterwa n’imyitwarire y’abayirokotse.

Yagize ati: “Uwarokotse niwe ugomba kuvuga ibyamubayeho, akabibwira abana be, bene wabo n’abandi bigatuma abahakana Jenoside batabona aho bapfumurira. N’ubwo bitoroshye ariko bikwiye gukorwa.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Uko uvuga ibyakubayeho aho uri hose, ukabyandika icyo gihe abapfobya bazabura aho bamenera.”

Kuri we kandi ngo abapfobya baba ari abanyantege  nke kuko ntacyo baba bafite cyo kuvuga.

Ngo bamwe babikora kubera impamvu za politiki, abandi bakabikora kubera ipfunwe.

Asanga indi ntwaro abarokotse Jenoside bagomba kugira ari ukwiyubaka mu bukungu, mu mutekano no mu bumenyi, mu yandi magambo bakaba abantu bihagazeho k’uburyo ‘umwanzi wabo abareba akabatinya.’ 

TAGGED:AbanaAbayahudiBufaransafeaturedIngengabitekerezoJenosidePologne
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nsabimana ‘Sankara’ Yafashwe n’Ikiniga, Nsengimana Herman Aririra Imbere y’Abacamanza
Next Article Kirehe: Imiryango Yahinduye Ubuzima Nyuma Yo Korozwa Na Croix Rouge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?