Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingengo Y’Imari Nkene Ibangamira Imishinga Ya COMESA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ingengo Y’Imari Nkene Ibangamira Imishinga Ya COMESA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2024 11:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr Bernard Dzawanda ushinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo n’imishinga mu isoko ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, COMESA, avuga ko imishinga Leta zifatanyamo n’abikorera ikiri mike, ikadindira kandi akenshi bigaterwa n’amikoro make.

Ni ikibazo avuga ko kibangamira ishyirwa mu bikorwa by’imishinga iba yaremejwe cyangwa indi itangizwa n’abikorera ku giti cyabo.

Dzawanda yabivuze nyuma yo gutangiza Inama nyunguranabitekerezo yatangiye mu Rwanda ihuza ibihugu bya COMESA ngo byigire hamwe uko imikoranire ya Leta n’abikorera ku giti cyabo muri uyu muryango yaminjirwamo agafu.

Ati: “ Iyi ni inama nguranabitekerezo igamije kungurana ibitekerezo ku bikidindiza imikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na za Leta kugira ngo hatangwe ibyo tubona byanozwa bizagezwe ku bayobozi bakuru mu bihugu byacu”.

Abajijwe niba atabona ko ibibazo by’umutekano muke byabangamira iyi ntego, Dr Bernard Dzawanda yavuze ko ‘koko’ bishobora kuba intambamyi.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko ikintu kibangamiye iyo mikoranire atari umutekano ubwawo kuke ahenshi muri ibyo bihugu hari umutekano, ahubwo ko ikibazo kinini ari amikoro nkene.

Ayo mikoro ngo atuma imishinga minini isanzwe yarakozwe idashyirwa mu bikorwa ndetse n’ishyizwe mu bikorwa bigakorwa birandaga.

Abaje bahagarariye ibihugu byabo baganiriye uko Leta zarushaho gukorana n’abikorera ku giti cyabo

Muri uko kubura amikoro ahagije, hazamo ikibazo cy’uko n’udushya tuba twatekerejweho natwo tuhadindirira.

Abahanga bitabiriye iyi nama bavuga ko izarangira baramaze kwemeranya ku byakorwa ngo imikoranire inozwe bityo ubucuruzi cyangwa indi mikoranire hagati ya za Guverinoma n’abikorera ku giti cyabo itezwe imbere.

COMESA igizwe n’ibihugu 20 byiganjemo ibyo mu Majyepfo y’Afurika

Mu gihe aba bahanga ba COMESA bari kwiga kuri iyo mikoranire, muri Werurwe, 2024 hari indi nama yabahuje bagamije kwigira hamwe uko igiciro cyo guhamagarana hagati y’abatuye uyu muryango cyashyirwa ku giciro cyumvikanyweho.

Ni ikintu  Golden Karema wari uhagarariye Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo muri iyo Nama yavuze ko ari ingenzi mu korohereza itumanaho muri COMESA.

Umuryango wa COMESA( Common Market for Eastern and Southern Africa) washinzwe taliki 08, Ukuboza, 1994.

U Rwanda rwayigiyemo mu mwaka wa 2004, ikaba igizwe n’ibihugu 20.

Ibihugu bya COMESA biri ku buso bwa kilometero kare 12,873,957, bigaturwa n’abaturage 406,102,471.

TAGGED:AbikoreraCOMESAfeaturedImishingaLetaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Polisi Yarashe Umujura W’Inka
Next Article Uburyo Bwo Kwihorera Dimitri Yahisemo Ni Ukwereka Ineza Abamuhemukiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?