Ingengo Y’Imari Nkene Ibangamira Imishinga Ya COMESA

Dr Bernard Dzawanda ushinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo n’imishinga mu isoko ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, COMESA, avuga ko imishinga Leta zifatanyamo n’abikorera ikiri mike, ikadindira kandi akenshi bigaterwa n’amikoro make.

Ni ikibazo avuga ko kibangamira ishyirwa mu bikorwa by’imishinga iba yaremejwe cyangwa indi itangizwa n’abikorera ku giti cyabo.

Dzawanda yabivuze nyuma yo gutangiza Inama nyunguranabitekerezo yatangiye mu Rwanda ihuza ibihugu bya COMESA ngo byigire hamwe uko imikoranire ya Leta n’abikorera ku giti cyabo muri uyu muryango yaminjirwamo agafu.

Ati: “ Iyi ni inama nguranabitekerezo igamije kungurana ibitekerezo ku bikidindiza imikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na za Leta kugira ngo hatangwe ibyo tubona byanozwa bizagezwe ku bayobozi bakuru mu bihugu byacu”.

- Advertisement -

Abajijwe niba atabona ko ibibazo by’umutekano muke byabangamira iyi ntego, Dr Bernard Dzawanda yavuze ko ‘koko’ bishobora kuba intambamyi.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko ikintu kibangamiye iyo mikoranire atari umutekano ubwawo kuke ahenshi muri ibyo bihugu hari umutekano, ahubwo ko ikibazo kinini ari amikoro nkene.

Ayo mikoro ngo atuma imishinga minini isanzwe yarakozwe idashyirwa mu bikorwa ndetse n’ishyizwe mu bikorwa bigakorwa birandaga.

Abaje bahagarariye ibihugu byabo baganiriye uko Leta zarushaho gukorana n’abikorera ku giti cyabo

Muri uko kubura amikoro ahagije, hazamo ikibazo cy’uko n’udushya tuba twatekerejweho natwo tuhadindirira.

Abahanga bitabiriye iyi nama bavuga ko izarangira baramaze kwemeranya ku byakorwa ngo imikoranire inozwe bityo ubucuruzi cyangwa indi mikoranire hagati ya za Guverinoma n’abikorera ku giti cyabo itezwe imbere.

COMESA igizwe n’ibihugu 20 byiganjemo ibyo mu Majyepfo y’Afurika

Mu gihe aba bahanga ba COMESA bari kwiga kuri iyo mikoranire, muri Werurwe, 2024 hari indi nama yabahuje bagamije kwigira hamwe uko igiciro cyo guhamagarana hagati y’abatuye uyu muryango cyashyirwa ku giciro cyumvikanyweho.

Ni ikintu  Golden Karema wari uhagarariye Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo muri iyo Nama yavuze ko ari ingenzi mu korohereza itumanaho muri COMESA.

Umuryango wa COMESA( Common Market for Eastern and Southern Africa) washinzwe taliki 08, Ukuboza, 1994.

U Rwanda rwayigiyemo mu mwaka wa 2004, ikaba igizwe n’ibihugu 20.

Ibihugu bya COMESA biri ku buso bwa kilometero kare 12,873,957, bigaturwa n’abaturage 406,102,471.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version