Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingengo Y’imari Y’U Rwanda Yazamutseho Miliyari 342 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ingengo Y’imari Y’U Rwanda Yazamutseho Miliyari 342 Frw

Last updated: 15 July 2021 6:19 pm
Share
SHARE

Minisiteri y’imari n’Igenamigambi yatangaje ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/22 azagera kuri miliyari 3.807 Frw, ikaziyongeraho 9,8% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Tusabe Richard, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Iziyongeraho agera kuri miliyari 342.2 Frw, bingana na 9.8 % ugereranyije na miliyari 3,464.8 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/21.

Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2,543.3 Frw, bingana na 67 ku ijana  by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 16 ku ijana by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84 ku ijana mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,872.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2 % by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta  azagera kuri Miliyari 1,934.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 50.8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Bwana Richard Tusabe n’abo bakorana

Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

TAGGED:featuredMinecofinRichard Tusabe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwibuka Imiryango Y’Abatutsi Yazimye Bigiye Kongera Gukorwa ‘Abantu Bateranye’
Next Article Kagame Yakoze Impinduka Mu Bayobozi Mu Nzego Za Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?