Ingengo Y’imari Y’U Rwanda Yazamutseho Miliyari 342 Frw

Minisiteri y’imari n’Igenamigambi yatangaje ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/22 azagera kuri miliyari 3.807 Frw, ikaziyongeraho 9,8% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Tusabe Richard, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Iziyongeraho agera kuri miliyari 342.2 Frw, bingana na 9.8 % ugereranyije na miliyari 3,464.8 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/21.

Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2,543.3 Frw, bingana na 67 ku ijana  by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.

- Advertisement -

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 612.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 16 ku ijana by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84 ku ijana mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,872.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2 % by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta  azagera kuri Miliyari 1,934.2 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 50.8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi Bwana Richard Tusabe n’abo bakorana

Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version