Ingingo 10 Z’Ijambo Rya Kagame Mu Nama N’Abayobozi Iheruka

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Ijambo Perezida Paul Kagame aherutse gutangira mu nama yo ku rwego rwo hejuru ku miyoborere, ryari rigamije gusuzuma imikorere y’abayobozi no kubacyebura ngo banoze uko bita ku baturage.

Icyakora ryagaragaje ibibazo bikigaragara mu kuzuza no kubazwa inshingano, mu gushyira mu bikorwa, no mu mitekerereze ya kiyobozi ariko rinerekana ko nubwo ibiganiro kuri iyo ngingo biba kenshi, hari bike bihinduka.

Muri iri jambo, Taarifa Rwanda yatoranyijwe ingingo icumi z’ingenzi zigaragaza ko Kagame ashaka ko inshingano zikorwa neza bigatanga ibisubizo bifatika ku baturage, bitaba ibyo bikagira abo bikoraho.

Izo ngingo ni izi:

1.Gusubiramo amakosa kenshi byerekana ikibazo gikomeye mu mikorere.

Iyo ikosa risubiwemo kenshi riba ritakiri impanuka ahubwo rihinduka umuco.

Tekereza Akarere buri mwaka katuzuza imiyoboro y’amazi yo kuhira imyaka uko imiyoborere yako iba iteye!

Buri gihe abayobozi bitwaza ikirere ‘kitagenze neza’, gutinda kw’ingengo y’imari, cyangwa abakozi babigendamo gake.

Ariko, nk’uko Umukuru w’igihugu yabivuze, ingaruka ziba ku muturage kuko imyaka ihita indi igataha abahinzi batuhira.

Icyo gihe si ikosa riba rikiriho, ahubwo ni ukwihanganira gutsindwa, bigafatwa nk’ibisanzwe.

Imikorere yemerera abantu gusubiramo amakosa itigira icyo iyakosoraho, iba ibatoza gutsindwa mubyo bakora kuko bagera aho bakumva nta ngaruka zibirimo.

2.Ubuyobozi bupimirwa ku musaruro, si ku magambo.

Abaturage barambiwe amagambo n’amasezerano bidakurikirwa n’ibikorwa.

Tekereza umuyobozi w’umujyi uhora mu nama, akora raporo, akanatanga ibiganiro ku isuku, ariko imyanda igakomeza kuba mu mihanda!

Abaturage bapimira ubuyobozi ku mpinduka babona, si ku magambo bumva. Mu miyoborere, isura nziza iva ku bikorwa, si ku migambi yanditse cyangwa yavuzwe neza.

3.Kutabazwa inshingano ni ikibazo gikomeye.

Nyuma y’ubujyanama butanzwe kenshi , hagomba kubaho kubazwa inshingano k’umuntu wabuhawe.

Tekereza umushinga w’umuhanda umaze imyaka ibiri udatangira, kandi hagati aho bikazagaragara ko ntawe ubiryozwa, ahubwo hagakomeza gukorwa inama zawo!

Hari n’ubwo amaherezo abayobozi bahindurirwa imyanya nta ngaruka bibagizeho.

Iyo kubazwa inshingano bibuze, guharanira kuzesa ntibigira agaciro ahubwo gukora cyangwa kudakora ibintu ushinzwe bihinduka amahitamo.

Kubazwa inshingano ni ryo zingiro ryo gukorana umwete mubyo ushinzwe.

4.Igenamigambi ridashyirwa mu bikorwa ntacyo rimara

Ntushobora gutegereza umusaruro niba igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa bidahura.

Ivuriro rifite ibikoresho bigezweho ariko ridafite abakozi babihugukiwe ntacyo ryamarira abarwayi.

Niba inyubako zihari, ibikoresho bihari, ariko serivisi zigatangwa nabi icyo gihe ibyakozwe biba impfabusa.

Ni ikibazo cyo kudahuza ibintu, bigatuma umushinga udakomera kuko haba hari igice cyawo gifite intege nke kurusha ibindi.

5.Kwibagirwa inshingano z’ingenzi ntibikwiye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko bitumvikana uko umuyobozi yibagirwa iby’ingenzi mubyo ashinzwe!

Ibikorwaremezo birahari, ariko amazi ntagera kubo agenewe. Ibi bigaragaza kutiyumvamo inshingano, kutita ku bintu no kudakurikirana aho ibyatangijwe bigeze bikorwa.

Iyo bibaye henshi, bihinduka uburangare bw’inzego.

6.Ubwibone n’imyitwarire mibi byangiza imiyoborere.

Nta kintu abayobozi bafite cyagombye kubatera ubwibone nk’uko Perezida Kagame yabibabwiye.

Kuba hari umuyobozi wima amatwi ibibazo by’abaturage, hanyuma akarenga akavuga ko byose ari byiza kandi serivisi zidatanga umusaruro, bigaragara nko kwikunda no gusuzugura ubuzima bw’abo ashinzwe.

N’ubwo hari ubwo abaturage bicecekera, burya ngo si uko ibibazo biba byakemutse, ahubwo baba bashobewe.

Ubwibone butera abayobozi kutabona ukuri, kwanga gukosorwa no kwitandukanya n’ibiriho.

Nyamara, ubuyobozi bwiza busaba kwicisha bugufi.

7.Kudakurikirana bisenya byose.

Ni gute ukurikirana buri munsi ibyo ushinzwe?

Tekereza gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri itangiye neza ariko ikagenda yangirika kubera kubura uyigenzura!

Ibiryo byatangira kubura, ibihari bikangirika, amaherezo gahunda igasigara ku mpapuro gusa kandi ingaruka zaba mbi cyane ku gihugu.

Ubuyobozi si ugutangiza ibikorwa gusa, ni no kubisigasira.

8.Serivisi mbi zishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Perezida Kagame yageze aho avuga ko hari ubwo gutanga serivisi mbi birenga ibyo, ahubwo bikazamo n’ingingo mu mategeko zigize icyaha.

Umurwayi utinda kuvurwa kubera ko impapuro zo kwishyuriraho ze zifite ubusembwa runaka, ntiyitabweho kubera ibyo gusa, bikamukururira urupfu, icyo gihe bihinduka icyaha ku bamurangaranye.

Imikorere(sisiteme) ishyira imbere inzira aho gushyira imbere intego, ishobora guteza ingaruka zikomeye.

9.Ikibazo si ibikoresho, ni ishyirwa mu bikorwa ry’intego

Ukurikije ibyo Umukuru w’igihugu yavuze, wumva ko ntawe ukwiye kuvuga ko yabuze ibikoresho ngo yuzuze ibyo ashinzwe.

Uko bigaragara, impamvu nyamukuru ni ubushake buke.

Iyo hubatswe ububiko buhunikwamo imyaka ariko ntibukoreshejwe kuko nta wabihugukiwe cyangwa ubyitaho, icyo gihe ikibazo kiba ari ukudaha agaciro ibikoresho byaguzwe mu mari ya Leta.

Imbuto zikomeza kwangirika kandi ibisubizo bihari. Iki ni icyuho hagati yo kugira ibikoresho no kubikoresha neza.

10.Ubuyobozi ni inshingano, si uburyo bwo kwinezeza.

Ugomba gukora neza cyangwa ukegura. Uko ni ko Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bari bahuriye mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera.

Yemeza ko nta muyobozi ugomba kuguma mu nshingano niba azisohoza arandaga.

Iyo atavuye muri izo nshingano, yica byinshi.

Ubuyobozi si ugufata inshingano ahubwo ni ukuzisohoza binyuze mu musaruro uzivamo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *