Umukuru wa Amerika ari mu ndege agana muri Israel ngo yibere umuhamya w’uko ihererekanya ry’imfungwa hagati ya Hamas na Israel rigenda.
Nyuma yo kubibona, arakomereza mu Nteko ishinga amategeko ya Israel ahavugire ijambo nabirangiza akomereze mu Misiri mu nama imuhuza n’abandi bayobozi b’ibihugu 20 bige kuri ejo hazaza h’Uburasirazuba bwo Hagati.
Yaba Trump yaba n’abajyanama be barimo Steve Witkoff na Jared Kushner ndetse na Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, bose bizeye ko nyuma yo guhererekanya imfungwa kw’impande zombi, ibindi byiciro by’ibiganiro bizoroha.
Ariko se, bizoroha? Ni izihe nzitizi zishobora kuzavuka?
Twibukiranye ko umugambi wo kugarura amahoro ugizwe n’ingingo 20.
Iya mbere ndetse itegerejwe ku isi yose ni uguhererekanya imfungwa.
Israel irakira imfungwa 20 zikiri nzima n’abandi 28 bapfuye.
Ntawe uzi uko ubuzima bw’abakiri bazima buhagaze kandi uko abantu bari bubyakire nibamara kubabona nabyo ntawe ubizi, cyanecyane ko abanyapolitiki b’abahezanguni muri Israel bashobora kubyuririraho bagashaka uko Hamas yakomeza kuryozwa ibyo yakoze Tariki 07, Ukwakira, 2023 bizwi na benshi ku isi.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo aheruka muri Amerika, Netanyahu yongeye gushimangira ko Israel ‘itajya yibagirwa’ kandi icyo yashakaga kuvuga kirumvikana.
Hari ubwo Hamas ishobora no kwivuga ibigwi ko abantu bayo, benshi kuko ari 1700 n’abandi 250, barekuwe n’umwanzi, ikintu cyarakaza cyane Abanya Israel.
Mu mezi yatambutse, Trump yavugaga ko icy’ingenzi cyane cyari uko imfungwa zirekurwa na buri ruhande kandi uko bigaragara icyo kiri bukorwe.
Ibindi bisigaye nabyo rero birakomeye.
Nk’ubu isi itegereje kureba igitutu azashyira kuri Israel na Hamas ngo buri ruhande rukurikize ibikubiye mu mugambi we.
Hamas igomba kuzashyira hasi intwaro kandi yemeye kuzaharira ubutegetsi Leta izayoborwa n’Abanya Palestine bagize Komite yigenga, ikintu nacyo kikirimo urujijo rwo kumenya uko Komite yabo izatorwa n’uzagena abazayijyamo.
Ntibizwi kandi niba Israel izabyemera uko biri, ikanashyigikira abazaba bayirimo.
Trump agomba gusigasira intambwe yatewe ari nako areba ko n’izindi zaterwa.
Hagati aho, muri Gaza hatangiye kugezwa ibiribwa n’imiti bizanywe n’amakamyo ya Croix Rouge na Croissant Rouge.
Ubudage buri mu bihugu biri guhata Israel ngo yemerere ayo makamyo gukomeza kwinjira.
I Berlin barasaba Yeruzalemu kwemera ko imiryango ya Sosiyete sivile itangira gukorera muri Gaza mu rwego rwo kuyifasha kwisana buhoro buhoro, ikintu Trump agomba guha umurongo.
Mu gihe ibyo bikorwa, ni nako Amerika yohereje ingabo 200 muri Israel ngo zikurikirane uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro bigize umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika rigenda.
Icyakora Trump ntiyigeze ubwe atangaza misiyo yazo mu buryo burambuye, gusa Visi Perezida we JD Vance yabwiye Politico ko zizajya kureba uko amahoro akurikizwa.
Yabivuze kuri iki Cyumweru ubwo yavugaga ko zizareba niba koko ingabo za Israel ziri aho bemeranyije, zikazareba niba Hamas idahohotera abasivili n’ibindi.
Vance yemeza ko nta mugambi Amerika ifite wo kugumisha ingabo zayo haba muri Israel haba no muri Gaza.
Ngo siyo ntego!