Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingo Mbonezamikurire Zigiye Guhabwa Ubushobozi Nk’Ubw’Amashuri Y’Incuke
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Ingo Mbonezamikurire Zigiye Guhabwa Ubushobozi Nk’Ubw’Amashuri Y’Incuke

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2025 1:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abana b'u Rwanda bateganyirijwe ejo hazaza heza(Ifoto@Flickr:MIGEPROF)
SHARE

Leta y’u Rwanda irateganya ko ingo mbonezamikurire zizongerwa muri buri Kagari, kandi zigahabwa ubushobozi butuma zitanga uburere nk’ubutangirwa mu mashuri y’incuke.

Bizakorwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana muri ayo mashuri no kurushaho kuzamura urwego rwo gutanga uburezi izo ngo zari zisanganywe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, (REB) ivuga koi bi bizakorwa muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST 2, bikazakorwa ku bufatanye n’izindi nzego.

Ikiganiro cyaguye cyabaye kuri uyu wa Gatanu kigahuza Minisiteri y’uburezi n’abafatanya bikorwa bayo niho ibyo byavugiwe, kikaba cyari kiyobowe na Minisitiri  Joseph Nsengimana uyiyobora.

Iyi Minisiteri ivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 abana bibarurwaga mu cyumba kimwe cy’ishuri bari 64 kandi ubusanzwe batagomba kurenga 32, bivuze ko bikubye kabiri.

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abo bana, inzego za Leta zivuga ko zigiye guha ubushobozo ingo mbonezamikurire mu Tugari, zikongerwa mu bwinshi no mu bushobozi bwo guha abana uburere.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Dr. Flora Mutezigaju yasobanuye uko biteganyijwe.

Ati: “Turateganya kuzamura ubushobozi bw’ingo mbonezamikurire ku buryo muri buri Kagari twagiramo nibura ingo ebyiri zifite ubushobozi nk’ubw’amashuri y’incuke”.

Avuga ko ubwo bushobozi nibwongerwa ni ukuvuga mu barimu, ibikoresho n’inyigisho bizatuma abana bagana izo ngo biyongera bityo basaranganywe no mu mashuri.

Kugeza ubu Minisiteri y’uburezi ivuga ko abana 65,000 ari bo biga ay’incuke, muri bo 144,000 bagasibira kandi baba baranayatangiye impitagihe, ikintu kidakwiye.

Kugira ngo bizakunde, Dr. Mutezigaju avuga ko ababyeyi bakwiye kuzabigiramo uruhare.

Yemeza ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi benshi cyangwa bose bamenye akamaro k’ishuri ry’incuke bityo bumve ko kurifasha biri mu nshingano zabo.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kuba imibare y’abana banyura mu mashuri y’incuke yiyongereye ikagera ku kigero cya 45%, ariko hakiri urugendo kuko bifuza ko izamuka ikagera kuri 65%.

Kubigeraho si iby’ako kanya…

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yabwiye abitabiriye iriya nama ko hari gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashhuri binyuze mu kongera ibyumba by’amashuri nubwo ari urugendo rurerure.

Ati: “Kugabanya umubare w’abanyeshuri ni urugendo, ntabwo ari ibintu dushobora gukuraho mu mwaka umwe. Ariko muri gahunda twateganyije, harimo ko mu myaka ine isigaye, buri mwaka tuzajya twubaka amashuri kugeza igihe abana batazajya biga basimburana (Double shift) gusa bizajya bikorwa uko ubushobozi bubonetse.”

Kugeza ubu abarimu bigisha mu mashuri y’incuke ni abantu 2,000 ariko buri mwaka bariyongera.

TAGGED:AbanaAmashurifeaturedImikurireImirireIncukeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukene Bwabujije Amavubi Y’Abagore Kwitabira CECAFA
Next Article Natty Dread Yapfuye Azize Kanseri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?