Leta y’u Rwanda irateganya ko ingo mbonezamikurire zizongerwa muri buri Kagari, kandi zigahabwa ubushobozi butuma zitanga uburere nk’ubutangirwa mu mashuri y’incuke.
Bizakorwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana muri ayo mashuri no kurushaho kuzamura urwego rwo gutanga uburezi izo ngo zari zisanganywe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, (REB) ivuga koi bi bizakorwa muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST 2, bikazakorwa ku bufatanye n’izindi nzego.
Ikiganiro cyaguye cyabaye kuri uyu wa Gatanu kigahuza Minisiteri y’uburezi n’abafatanya bikorwa bayo niho ibyo byavugiwe, kikaba cyari kiyobowe na Minisitiri Joseph Nsengimana uyiyobora.
Iyi Minisiteri ivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 abana bibarurwaga mu cyumba kimwe cy’ishuri bari 64 kandi ubusanzwe batagomba kurenga 32, bivuze ko bikubye kabiri.
Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abo bana, inzego za Leta zivuga ko zigiye guha ubushobozo ingo mbonezamikurire mu Tugari, zikongerwa mu bwinshi no mu bushobozi bwo guha abana uburere.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Dr. Flora Mutezigaju yasobanuye uko biteganyijwe.
Ati: “Turateganya kuzamura ubushobozi bw’ingo mbonezamikurire ku buryo muri buri Kagari twagiramo nibura ingo ebyiri zifite ubushobozi nk’ubw’amashuri y’incuke”.
Avuga ko ubwo bushobozi nibwongerwa ni ukuvuga mu barimu, ibikoresho n’inyigisho bizatuma abana bagana izo ngo biyongera bityo basaranganywe no mu mashuri.
Kugeza ubu Minisiteri y’uburezi ivuga ko abana 65,000 ari bo biga ay’incuke, muri bo 144,000 bagasibira kandi baba baranayatangiye impitagihe, ikintu kidakwiye.
Kugira ngo bizakunde, Dr. Mutezigaju avuga ko ababyeyi bakwiye kuzabigiramo uruhare.
Yemeza ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi benshi cyangwa bose bamenye akamaro k’ishuri ry’incuke bityo bumve ko kurifasha biri mu nshingano zabo.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kuba imibare y’abana banyura mu mashuri y’incuke yiyongereye ikagera ku kigero cya 45%, ariko hakiri urugendo kuko bifuza ko izamuka ikagera kuri 65%.
Kubigeraho si iby’ako kanya…
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yabwiye abitabiriye iriya nama ko hari gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashhuri binyuze mu kongera ibyumba by’amashuri nubwo ari urugendo rurerure.
Ati: “Kugabanya umubare w’abanyeshuri ni urugendo, ntabwo ari ibintu dushobora gukuraho mu mwaka umwe. Ariko muri gahunda twateganyije, harimo ko mu myaka ine isigaye, buri mwaka tuzajya twubaka amashuri kugeza igihe abana batazajya biga basimburana (Double shift) gusa bizajya bikorwa uko ubushobozi bubonetse.”
Kugeza ubu abarimu bigisha mu mashuri y’incuke ni abantu 2,000 ariko buri mwaka bariyongera.