Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko Ya Afurika y’Epfo Yafashwe n’Inkongi

 

Umuriro ukomeye wibasiye Ingoro y’Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town, utuma zimwe mu nkuta z’iyi nyubako zitangira kwiyasa.

Abashinzwe kuzimya umuriro batangiye guhangana n’iyi nkongi guhera ahana saa 05:30 mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Umwe mu bavugizi wa serivisi z’ubutabazi muri Cape Town yabwiye AFP ko “igisenge cy’inyubako cyafashwe n’inkongi ndetse Ingoro y’Inteko ishinga amategeko irimo gushya.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Umuriro ntabwo turabasha kuwugenzura ndetse inkuta z’inyubako zatangiyekwiyasa.”

Ntabwo icyateye uyu muriro kiramenyekana.

Iyi ngoro ya Cape Town yubatswe hagati y’imyaka ya 1875–1884.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version