Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2025 3:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingwe ni inyamaswa y'inkazi ihora icunganwa n'intare ngo zitayica. Ifoto: National Zoo
SHARE

Mu ishyamba ni iwabo w’ibitangaza byinshi. Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka, ingwe niyo yihuta kurusha izindi ubaze ku muvuduko w’ahantu hato naho inyoni ariko itajya iguruka bita Autriche yo ikiruka ahantu harehare mu gihe kirekire itarananirwa.

Kubyerekeye ingwe, nimureke turebe uko iyi nyamaswa itunzwe n’inyama ibona icyo irya yiyushye akuya kandi no kugira ngo ibesheho ibibwana byayo bikaba ihurizo rikomeye.

Hamwe mu hantu izi nyamaswa zituye ku bwinshi kurusha ahandi ni muri pariki iri muri Tanzania yitwa Serengeti.

Ubugari bwayo butuma iturwa n’inyamaswa nyinshi z’ubwoko bwinshi kandi abazisura nabo bakayimaramo igihe bashakisha aho izo nyamaswa ziherereye bigatuma yinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Hari inkuru yasohotse muri National Geographic yemeza ko iyi pariki ituwe n’inyamaswa miliyoni imwe mu gihe Pariki y’Akagera ituwe n’inyamaswa zitagera ku 20,000 dukurikije imibare yo mu myaka itatu ishize.

Umuhanga mu gufotora inyamaswa ziba mu byanya bikomye witwa Bertie Gregory aherutse gusohora filimi mbarankuru yise Cheetahs Up Close irimo ibyo yabonye biranga ubuzima bw’ingwe, ikerekana ko izi nyamaswa zibaho bigoye cyane.

Avuga ko kera ataramenya ibyazo, yari azi ko umuvuduko wazo utuma zibasha kwica inyamaswa mu buryo bworoshye bityo zikarya, zikabwagura, zikororoka.

Icyakora yaje gusanga yaribeshyaga kuko burya ingwe zihiga amasaha mabi, zigahiga ku manywa ikirere gishyushye kandi n’abantu( aba Masai n’aba mukerarugendo) bashobora kuzibona bakazitesha umuhigo.

Burya mu ishyamba inyamaswa za mbere z’impigi ni intare n’impyisi.

Intare ni inyamaswa zishobora kuba mu bihuru, ariko bikazigora kuba ahantu h’umurambi mu gihe ingwe zo ahanini ziba zakwibera ahantu harambuye cyangwa mu mashami y’ibiti.

Ibi bituma ubuzima bwazo bujya mu kaga kuko burya intare zizanga kubi.

Ubwinshi bw’intare mu mashyamba bushyira ubuzima bw’ingwe mu kaga kuko zihiga ibibwana byazo zikabyica, ibi kandi ni nako bigenda no ku bibwana by’impyisi.

Kuri iyi ngingo twavuga ko izi nyamaswa z’inkazi zihora zihigana, imwe ihiga indi, iyiciye urwaho ikayicira ibibwana mu rwego rwo kugabanya umubare wazo ngo hato zitazazicura umuhigo w’inyamaswa ubwo zizaba zimaze gukura.

Iyo ingwe zivuye mu bihuru hejuru mu mashami zikajya guhiga, ziba ziyemeje ko nizidatahana umuhigo zishobora kuhasiga ubuzima.

Imiterere cyangwa se mu yandi magambo imisusire y’ingwe ituma iba inyamaswa ishobora kuvuduka ariko idafite ibigango byo kurwana.

Iyi miterere ituma iyo ingwe ibonye isumbirijwe, ihita yihungira kuko itajya mu mitsi n’inyamaswa zikomeye nk’uko intare zibigenza.

Ingwe kandi ntizajya mu mirya n’impyisi cyangwa imbogo.

Ubusanzwe inyamaswa z’inkazi zihiga bwije cyangwa mu gitondo mu ruturuturu.

Gusa kubera ko mu bihe nk’ibyo ingwe ziba zitinya kuza guhurira n’intare ku muhigo umwe zikazimerera nabi, zihitamo guhiga ku manywa, ikintu kizivuna cyane kubera izuba kandi niyo zishe uwo muhigo uba ushobora kwibwa n’izindi nyamaswa.

Indi ngingo umuhanga wo muri National Geographic uvugwa muri iyi nkuru yabonye ko igora ubuzima bw’ingwe, ni uko iyo ziri guhiga ba mukerarugendo bakaza kuzireba, bituma zihusha umuhigo kandi biba birangiye ntizibe zigishoboye kurya mu gihe intare n’impyisi zo zirwanaho no mu ijoro zigashaka ibyo zirarira.

Mu magambo avunaguye, ubwo nibwo buzima bw’iyi nyamaswa y’inkazi.

Imibereho yazo iragoye kandi ubwo niko hari naba rushimusi baba bazihiga ngo bazikureho uruhu bazarwoherereze abaherwe bo muri Aziya n’ahandi.

Akamaro k’inyamaswa z’inkazi ni ukurya inyamaswa zirisha ubwatsi kugira ngo zigabanye umubare wazo mu ishyamba kuko bitagenze bityo byateza ubutayu muri za pariki.

Kororoka kw’inyamaswa nk’impala cyangwa impalage gutuma ziba nyinshi zikarisha ishyamba bikaba byageza ubwo ibice bimwe byaryo bihinduka ubutayu.

Yaba ingwe, yaba intare n’impyisi zose ni inyamaswa zifitiye akamaro urusobe rw’ibinyabuzima bityo zikwiye kurindwa.

TAGGED:AfurikafeaturedIngweInyamaswaTanzaniaUmuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?