Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inka 450,000 Nizo Zimaze Gutangwa Muri Gahunda Ya Girinka Kuva Yatangira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Inka 450,000 Nizo Zimaze Gutangwa Muri Gahunda Ya Girinka Kuva Yatangira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2024 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mwaka wa 2006 nibwo Perezida Paul Kagame yatangije gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije ko buri rugo rw’umuturage utunzwe n’ubuhinzi cyangwa ubworozi rugira inka irukamirwa. Kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze gutangwa inka 450 n’uko imibare ibigaragaza.

Akamaro k’inka ni kanini kuko nta kintu mu biyigize kidafitiye umuntu akamaro.

Ibyo ni amata, amase, inyama, uruhu, amahembe n’ubusenzi bw’umurizo wayo.

Gahunda ya Girinka yari igamije no kugabana cyangwa guca ingaruka z’imirire mibi mu bana.

Aborojwe inka muri iyi gahunda babwiye itangazamakuru ko amata yazikamye yagiriye abana babo akamaro kandi asagutse kuyo banyoye aragurishwa kugira ngo aborozi babone amafaranga yo kugura ibindi nkenerwa

Akarere kahawe inka muri Girinka kurusha utundi ni Gicumbi.

Aka karere ko mu Majyaruguru y’u Rwanda niko gafite imirenge myinshi kurusha utundi kuko gafite imirenge 21.

Nubwo hari abaturage bagatuye bavuga ko bakijijwe n’inka bahawe muri Girinka, ku rundi ruhande Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, RAB, buvuga ko ikibabaje ari uko muri litiro zirenga ibihumbi mirongo zikimirwa muri aka karere, amata ahabwa abana atageze kuri litiri ibihumbi bibiri.

Imibare igaragaza ko 99% by’amata aboneka mu Karere ka Gicumbi agurishwa, anyobwa akaba angana na  1%.

Ibi ni  ikibazo kuko bituma kaba kamwe mu turere dufite abana bafite imirire n’imikurire mibi.

Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu Rwanda hari hasigaye inka ibihumbi 172 zonyine.

Inyinshi zariwe n’abakoze Jenoside, izindi zizira urundi rupfu.

Mu mwaka wa  2005 inka mu Rwanda zari 1,077,000 n’aho muri Kamena, 2023 mu Rwanda hari inka 1,450,000 nk’uko RBA ivuga ko yabibwiye na RAB.

Imibare ya RAB ivuga ko umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda hari inka 450,000 zatanzwe muri Gahunda ya Girinka.

Ikindi ni uko mu mwaka wa 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 z’amata  ku mwaka, mu mwaka wa 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litiro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro enye.

Kuva gahunda ya Girinka itangiye umukamo w’amata wazamutse ku kigero cya 645% .

Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yagombye kuba anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.

TAGGED:AbanyarwandaAmatafeaturedGicumbiGirinkaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Abanyarwanda Bafunzwe Bakekwaho Kwica Umukoresha Wabo
Next Article Bubiligi: Bangije Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?