Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkeragutabara Mu Ngabo Z’u Rwanda Zigiye Kongererwa Imbaraga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Inkeragutabara Mu Ngabo Z’u Rwanda Zigiye Kongererwa Imbaraga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2024 7:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Colonel Sendegeya Lambert ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’ingabo ari kumwe n’Umuvugizi wazo Brig Gen Ronald Rwivanga yatangaje impinduka zigiye gukorwa mu ngabo z’u Rwanda, umutwe w’Inkeragutabara ukongererwa imbaraga.

Ubusanzwe ingabo z’u Rwanda zisanganywe imitwe ine ari yo: izirwanira ku butaka ziyobowe na Major General Vincent Nyakarundi, izirwanira mu kirere ziyoborwa na Major General Jean Jacques Mupenzi,  umutwe w’ingabo zishinzwe ubuzima ziyoborwa na Major General Ephrem Rurangwa n’umutwe w’inkeragutabara uyoborwa na Major General Frank Mugambage.

Col Sendegeya yavuze ko abinjira mu mutwe w’Inkeragutabara bazahembwa umushahara bagahabwa n’ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu gisirikare.

Bazahembwa ibingana n’ibyo abandi basirikare bari mu rwego rumwe bahabwa, byose bigashingira kuri sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Akandi karusho ni uko abazajya muri uyu mutwe bazakomeza gukora akazi bari basanzwe bakora( ku bagafite), bakazakomeza kugakora no kugahemberwa igihe cyose batarahamagarwa mu bikorwa runaka bya gisirikare.

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko umuntu uzajya mu nkeragutabara azajya ahabwa umushahara wa buri kwezi, agahabwa impuzankano, ubuvuzi n’ibindi Colonel Sendegeya atarondoye.

Umuntu azitwa inkeragutabara ari uko arangije imyotozo y’ibanze ya gisirikare kandi yayitsinze neza.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa, ababaye inkeragutabara bazabwa impamyabumenyi ndetse basinye amasezerano yo gukora akazi bahuguriwe.

Sendegeya yagize ati: “ Inkeragutabara isanganywe akazi mu gihe yahamagariwe kuza mu kazi ka gisirikare, izaba ifite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi isanzwe ikora”.

- Advertisement -

Uwo muntu afite uburenganzira ku nyongera zijyanye n’umushahara no kudatakaza uwo yahembwaga.

Afite kandi n’ubwo kuzamurwa mu ntera mu gihe cyose yujuje ibiteganwa n’amategeko amugenga bigize sitati igenga ingabo z’u Rwanda.

Ibyo kandi bigendana n’ubwishingizi agenerwa n’ingabo z’u Rwanda igihe ari mu mahugurwa cyangwa akandi kazi ka gisirikare aba yahamagariwe.

Mu gihe ari mu kazi ka gisirikare, uwo muntu azahabwa ibimenyetso by’ishimwe n’impeta bya gisirikare.

Abanyamakuru babajije Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronard Rwivanga niba kongerera imbaraga umutwe w’inkeragutabara bidafitanye isano no kwitegura intambara mu gihe ibiri mu Karere byafata indi sura, avuga ko atari ko bimeze.

Rwivanga avuga ko abazaza muri uyu mutwe ari abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 25, bakiyongeraho n’abandi bafite ubumenyi bwihariye.

Brig Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

Aba bo bashobora kugira imyaka 28 y’amavuko.

Abagize ibi byiciro byombi ni abantu bazaba biteguye koherezwa mu bikorwa bya gisirikare bita operation reservists.

Ni abantu bashobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa nk’uko Rwivanga abivuga.

TAGGED:featuredIgisirikareIngaboInkeragutabaraRwivangaSendegeya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Wa Siporo Mushya Nyirishema Ni Muntu Ki?
Next Article Ibikubiye Mu Masezerano Hagati Y’u Rwanda Na Eswatini
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?