Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkingo Miliyoni 110 Zo Mu Bushinwa Zigiye Guhabwa Ibihugu Binyuze Muri COVAX
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Inkingo Miliyoni 110 Zo Mu Bushinwa Zigiye Guhabwa Ibihugu Binyuze Muri COVAX

admin
Last updated: 13 July 2021 5:04 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inkingo (GAVI) kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko ryagiranye amasezerano n’ibigo bibiri byo mu Bushinwa bikora inkingo za COVID-19, yo kugura inkingo miliyoni 110 ariko zishobora kuzagera kuri miliyoni 550 mu gice cya mbere cy’umwaka utaha.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe inkingo za COVID-19 zikomeje kuba nke ku isoko, nyamara ibihugu bihanganye n’ubwiyongere bukabije bwa virus ya Delta ikomeje kuzahaza benshi.

Ibigo byo mu Bushinwa bigiye gutanga inkingo ni Sinopharm ikora urukingo yise “BBIBP-CorV” na Sinovac ikora “CoronaVac”. Zizahabwa ibihugu muri gahunda mpuzamahanga ifasha mu kubona inkingo, COVAX Facility.

Gavi yatangaje ko kuri Sinopharm, amasezerano yasinywe ateganya ko hazagurwa inkingo miliyoni 60 zizaboneka hagati ya Nyakanga n’Ukwakira 2021.

Biteganywa ko bibaye ngombwa hashobora kwiyongeraho izindi nkingo miliyoni 60 mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka wa 2021 n’izindi miliyoni 50 mu mezi atandatu ya mbere ya 2022.

Gavi yakomeje iti “Ibyo bivuze ko hashobora kugurwa inkingo miliyoni 170 za Sinopharm.”

Ku nkingo za Sinovac, amasezerano ateganya ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka Gavi yemeye kugura inkingo inkingo miliyoni 50 zigenewe COVAX, zizaboneka hagati ya Nyakanga na Nzeri 2021.

Biteganywa ko hashobora kwiyongeraho izindi nkingo miliyoni 150 mu gihembwecya kane cy’uyu mwaka na miliyoni 180 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022.

Kuri uru rukingo biteganywa ko Gavi ishobora kuzagura inkingo miliyoni 380 za Sinovac.

Umuyobozi Mukuru wa Gavi, Dr Seth Berkley, yashimye amasezerano bagiranye na Sinopharm na Sinovac, azatuma haboneka inkingo nyinshi zizakwirakwizwa binyuze muri COVAX.

Yavuze ko ziriya nkingo “zigiye guhita zitangira kugezwa mu bihugu.”

Binyuze muri COVAX harimo gukwirakwizwa inkingo z’amoko 11 arimo  AstraZeneca/Oxford, Clover, Johnson & Johnson, Moderna, Novavax, Pfizer-BioNTech, Sanofi/GSK, SII-Covishield, SII-Covovax, Sinopharm na Sinovac.

Izi nkingo zo mu Bushinwa zikora neza nubwo ari ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iza Pfizer cyangwa Moderna. Icyiza cyazo ni uko zibikwa muri firigo zisanzwe, mu bukonje buri hagati ya dogere Celcius 2-8.

Mu igerageza ryakorewe muri Brazil byagaragaye ko Sinovac irinda abayihawe kugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 ku gipimo cya 51%, ariko ikarinda umuntu kuremba 100%. Ni mu gihe urukingo rwa Sinopharm ruri kuri 79% haba mu kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso cyangwa kuremba.

COVAX yiyemeje gutanga inkingo zisaga miliyari 2 mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

TAGGED:COVAXCOVID-19featuredSinopharmSinovac
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Batandatu Bafashwe Bakurikiranyweho Gusagarira Umucamanza 
Next Article U Rwanda Rugiye Gukorerwa Igenzura Ku Mushinga Wo Gukora Inkingo Za COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?