Inteko Yasabye Ko RSSB Ikurikiranwa Mu Nkiko

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ibiro bya RSSB

PAC yahaye Minisiteri y’Ubutabera inshingano zo gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yatanzwe ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe muri RSSB no mu bindi bigo.

Iki kigo kirabazwa irengero rya Miliyari Frw 5 kandi ayo mafaranga yose aruta ayabuze mu bindi bigo byose PAC yagejejweho n’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.

Ibi byavugiwe mu Nteko rusange yari yatumijwe na PAC ngo iyigezeho raporo yakoze nyuma yo gusuzuma ibyo bigo.

Abadepite basabye MINIJUST gusaba ubugenzacyaha gukurikirana ikigo gishingiye kuri RSSB gishinzwe ubucuruzi cyitwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd (RUGC Ltd) kubera kutamenya irengero rya Miliyari Frw 1.5 bitazwi aho yarengeye.

Amafaranga yose hamwe icyo kigo bivugwa ko kiterekanye irengero ryayo ni Frw 1,539,643,000 yaguze ibikoresho byo mu gikoni byagombaga kuzakoreshwa muri Hoteli itarubakwa hashingiye ku gukeka ko bizakoreshwa ariko nta sesengura ry’uko koko bizakenerwa.

Ikindi ni uko buri kwezi RSSB yishyura Frw1,800,000yo gukodesha aho ibyo bikoresho bibitswe kuva mu mwaka wa 2023.

PAC yasabye ko iki kigo gikurikiranwa kikagaragaza icyo Frw 3,443,3942,298  yakoreshejwe kuko nta nyandiko zigaragaza icyo yakoze.

Urundi rwego ruzakurikiranwa ni RHA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire), kizakurikiranwaho Frw 45,769,415 yishyuwe mu buryo bw’imbumbe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe mu mushinga wo gutanga no gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri Sitade ya Huye.

Ahandi PAC ishaka ko RIB ibisabwe na MINIJUST izatunga itoroshi ni muri Minisanté kugira ngo harebwe iby’amafaranga Frw  340,289,347 yongerewe ku masezerano yo kubaka uruganda rutunganya amazi mabi mu bitaro bya Muhima na Bushenge kandi amasezerano y’umushinga ataravuguruwe.

Muri RICA naho PAC yasabye ko hakurikiranwa Frw 18,900,000 yishyuwe impuguke arenga ku yo yagombaga kwishyurwa nta mpamvu yagaragajwe.

Mu Kigo cy’Imyuga n”ubumenyi ngiro RTB  hagomba gukurikiranwa Frw 12,808,070 zashyizwe mu mirimo yo kwagura ishuri rya Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu.

Abadepite basaba inzego z’ubutabera gukurikirana ibibazo basanze mu Mujyi wa Kigali mu mitangire y’isoko rya Frw 149,572,080 ryo kugura imodoka y’isuku, ndetse n’ibibazo byagaragaye mu isoko ryo kugura ibiturikirizwa mu birori bita ‘fireworks’ by’agaciro ka Frw 140,000,000 ryatanzwe nta piganwa ribaye.

PAC irashaka ko Akarere ka Bugesera kazasobanura ibya Frw 168,665,451 yishyuwe mu kwimura ibikorwa binyuranye ahagombaga kwimurwa ahazubakwa umuhanda mu Mujyi wa Nyamata, Akarere ka Bugesera ariko ntihagaragazwe icyo yakoreshejwe.

Yasabye ko hatumizwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu Kigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC ku byerekeye imishinga n’imitangire y’amasoko, serivise zo kugeza amazi meza ku baturage zitanoze n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe.

Basabye kandi ko hatumirwa Minisitiri w’Uburezi, agatanga ibisubizo mu magambo ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu gukerererwa mu gucapa no kugeza ibitabo mu mashuri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *