Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkingo za COVID-19 Ziri Kujyanwa Mu Bitaro By’Uturere Tw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inkingo za COVID-19 Ziri Kujyanwa Mu Bitaro By’Uturere Tw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2021 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kugira ngo gahunda yo gutangira gukingira Abanyarwanda izatangire kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021, imodoka  z’ibitaro by’uturere hirya no hino mu Rwanda zatangiye kujyanayo inkingo.

Kuzitwara byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Inkingo za COVID-19 zirenga 300 000 zaraye i Masoro.

Ubu ziri kwimurirwa mu bitaro by’Uturere kugira ngo kuri uyu wa Gatanu gukingira bizatangire.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, mu kiganiro yaraye agiranye na RBA yavuze ko Abanyarwanda batagomba kwirara ngo bateshuke ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuko igihari.

Yavuze ko izindi ngamba zihariye zo kwirinda iki cyorezo zizaganirwaho nyuma y’uko Abanyarwanda bangana na 60% bakingiwe.

Dr Ngamije ati: “Tugeze nibura kuri 60% by’Abanyarwanda bakingiwe, ni bwo tuzaganira ku bijyanye no kureba ibihinduka mu mabwiriza yo kwirinda COVID”.

Yongeyeho ati: “Tutaragera kuri uwo mubare, amabwiriza yo kwirinda ni ya yandi; ni ugukomeza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kwirinda icyatuma uhura n’abandi mu gihe utazi uko uhagaze utazi na bo uko bahagaze, ndavuga mu buryo bwegeranye cyane utanambaye agapfukamunwa, ayo yaba ari amakosa akomeye, waba uri kwishora ku ndwara kandi tumaze kubona ko hari abantu benshi yahitanye”.

Kugeza ubu mu Rwanda, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ni 265, bari mu byiciro bitandukanye ndetse barimo n’abakiri bato.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Abanyarwanda batangira gukingirwa COVID-19
Abakozi ba RBC bakurikiranaga uko igikorwa kigenda
TAGGED:COVID-19featuredIbitaroInkingoUturere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Mpuzamahanga Hari Ubutumwa Yageneye Isi
Next Article Idamange Yahakanye Ibyo Aregwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

You Might Also Like

Andi makuruMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?