Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkomoko Yo Kwambara Ikanzu Yera Y’Abageni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Inkomoko Yo Kwambara Ikanzu Yera Y’Abageni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2025 12:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uretse ahantu hake ku isi, ahandi hose abageni bambara ikanzu ndende yera de! Ni umwambaro wambarwa haba mu bihugu  bikoresha Igifaransa cyangwa ibikoresha Icyongereza ndetse no mu Bushinwa niyo bambara.

Mbere y’Ikinyejana cya 19, abageni bambaraga ikanzu ndende ariko y’ibara ryose bashaka.

Byaje guhinduka  gahoro gahoro ubwo ibara ry’umweru ryahindukaga irikunzwe cyane n’Umwamikazi w’Ubwongereza witwaga Victoria.

Umwamikazi Victoria w’Ubwongereza afatwa nk’umwe mu bantu bagiriye akamaro abaturage be kurusha abandi bose bayoboye Ubwongereza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku gihe cy’ubwami bwe, Ubwongereza bwari igihangange ku isi, bufite ahantu hagari buyobora harimo no mu Buhinde.

Victoria (Alexandrina Victoria) yategetse hagati ya tariki 24, Kamena, 1819  kugeza tariki  22, Mutarama, 1901.

Mu gihe cye, isi yari iri guca mu mpinduka nyinshi kuko ari bwo amajyambere atangaje yari kwaduka hirya no hino binyuze mu bwikorezi bwa za gari ya moshi, amashanyarazi, fagisi( fax), utubyiniro n’andi majyambere yakurikiye iyaduka rya gari ya moshi n’amashanyarazi.

Uretse kuba Victoria yari umwamikazi ukomeye, yateje imbere bimwe mu bintu abo ku isi ya none bakunda birimo n’ikanzu yera yagenewe abageni.

Umunyamateka witwa John Plunkett avuga ko Victoria yari ikitegererezo kuri benshi bitewe ahanini n’uburyo yakundaga kugaragara imbere ya rubanda.

- Advertisement -
Umwamikazi Victoria( Ifoto@Maas Gallery, London, Bridgeman Images

Yakoraga ku buryo agaragara mu itangazamakuru, haba iryandika cyangwa irikoresha radio n’ubundi buryo bwakoreshwaga mu kumenyesha abantu amakuru yo mu gihe cye.

Mu buto bwe, Victoria yakundaga imideli ku buryo iyo yavaga aho bayimurika yatahaga yagera iwabo agashushanya ibyo yabonye.

Iyo yavaga aho yabaga yagiye kureba uko bacuranga mu kitwa Opera, yageraga iwabo agashushanya uko yabonye abandi bari bahari bari bambaye, hanyuma akabwira abaja be kudodera ibipupe bye iyo myambaro.

Ku myaka 18 y’amavuko ubwo yimaga ingoma, imyambarire ye yahise itangira kuba iy’abandi bagore bakora ibwami n’ahandi hose mu Bwongereza.

Si aho gusa byagarukiye kuko n’ahandi hose Ubwongereza bwategekaga ku isi abagore b’aho bahise batangira kwibona muri ‘Queen Victoria’.

Ku myaka 21, Victoria yakoze ubukwe arongorwa n’igikomangoma Albrt, hari  mu mwaka 1840.

Mu bukwe bwe yaje yambaye ikanzu ndende y’abageni ariko YERA.

Abamubonye mu ikanzu yera bahise babikunda, batangira kubyigana, iyo kanzu yamamara ityo.

Nubwo ibara ryera ryari risanzwe kenshi na kenshi ryambarwa n’abageni bo mu bakire, umwamikazi Victoria yatumye na rubanda rwa giseseka rurikunda.

Mu kuvuga ibyo uyu mwamikazi yazaniye abatuye isi, National Geographic yanditse ko ari nawe wadukanye igiti cya Noheli.

Igiti cya Noheli kizwi hose ko ari cyo abantu bizihiza ivuka rya Yesu Kristu bashyira mu ngo zabo bazirikana ivuka rye.

Ikindi abanyamateka bavuga ko cyakunzwe ku isi kubera we ni ikiriyo ku muntu wapfushije uwo yakundaga.

Ubwo umugabo we Albert yapfaga mu mwaka wa 1861, Victoria yamaze igihe kirekire yambaye ikanzu yirabura kandi ari mu gahinda ku kubura umukunzi w’ubuzima bwe.

Yakoze ikiriyo cyamaze igihe kirekire kugeza ubwo ibwami batangiye kwibaza niba agishoboye kuyobora ubwami bw’Ubwongereza.

Muri icyo gihe cyose aho yabaga ari hose yambaraga ikanzu yirabura, ndetse ubwo yagarukaga mu nshingano mu buryo bweruye kandi bugaragarira buri wese, umunyamateka witwa Lou Taylor avuga ko yakomeje kwambara iryo bara.

Lou yabyanditse ku ipaji ya 123 y’igitabo yise Mourning Dress: A Costume and Social History.

Niyo nkomoko rero yo kuba abantu bahitamo ibara ryirabura mu gihe bapfushije uwabo.

Umwamikazi Victoria yatanze afite imyaka 81 y’amavuko asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Albert Edward wahise uhabwa rya  cyami rya Edward VII.

TAGGED:IkanzuUbwongerezaUmwamikaziVictoria
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwaganiriye Na Mozambique Ku Zindi Ngamba Zo  Guhashya Iterabwoba
Next Article Ingabo Za SADC Zashakaga Gutera u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?