Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkongi Nyinshi Ziterwa N’Uburangare- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inkongi Nyinshi Ziterwa N’Uburangare- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2022 11:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
GULF of MEXICO - Gas from the damaged Deepwater Horizon wellhead is burned by the drillship Discoverer Enterprise May 16, 2010, in a process known as flaring. Gas and oil from the wellhead are being brought to the surface via a tube that was placed inside the damaged pipe. U.S. Coast Guard photo by Petty Officer 3rd Class Patrick Kelley.
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi  rivuga ko inyinshi mu nkongi zikunze gukongora inyubako ziterwa ahanini n’uburangare bw’abakoresha gazi ziteka cyangwa badacomokora ibyuma by’amashanyarazi igihe barangije akazi.

Byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe Polisi yahawe abakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi mu kurinda ingagi kitwa Dian Fossey Gorilla Fund.

Yari agamije kubafasha kumenya uko bakwirinda inkongi n’uburyo bazizimya igihe zadutse.

Abahuguwe na Polisi  barimo abayobozi b’amashami, abakora ubushakashatsi, abakora mu gikoni, abashinzwe umutekano, abashinzwe isuku n’abarinda Parike y’Ibirunga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Babwiwe inkomoko z’inkongi, amoko yazo, ibizigize, uburyo bwo kuzikumira ndetse no guhangana nazo bitewe n’icyaziteye.

Inspector of Police (IP) Boniface Runyange wavuze mu izina rya Polisi, yasabye abari bamuteze amatwi  kujya bitwararika mu gihe bakoresha ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi.

Yababwiye ko  kwibuka kubikura ku muriro mu gihe batakirimo kubikoresha byabarinda  kandi abasobanurira ko mu gihe batetse bakoresheje gazi bagomba kuzirikana ko aho iteretse hagera umwuka uhagije.

Yagize ati: “Inkongi z’umuriro nyinshi ziterwa n’uburangare no kutita ku bishobora kuyitera birimo kudacomora ibikoresho by’amashanyarazi no kutamenya uburyo bwiza bwo gukoresha gazi. Ni byiza gutekera kuri gazi ahantu hadafunze hagera umwuka uhagije kugira ngo ninasohoka ibashe gutwarwa n’uwo mwuka.”

Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossy Gorilla Fund mu Rwanda     witwa  Ndagijimana Felix yavuze ko ubumenyi we na bagenzi  be bakorana bungutse buzatuma bakorera ahantu hatekanye bihagije.

- Advertisement -

Ndagijimana ati: “ Muri iki kigo hahurira abantu benshi barimo ba mukerarugendo badusura. Ntabwo ari abakozi bacu umuntu yari afitiye impungenge gusa.  Hari n’abadusura biganjemo abanyamahanga. Abakozi bari bafite ibibazo byinshi by’uko bakwifata haramutse habaye inkongi.”

Iki kigo nicyo gikorerwamo ubushakashatsi bwo kubungabunga ingagi

Avuga ko ubumenyi bahawe bazabukoresha no mu ngo zabo kuko n’aho hashobora kuvuka inkongi.

Yakanguriye abafite ibigo bikoreramo abakozi benshi gukorana na Polisi ikabaha ubumenyi bwabafasha gukumira no guhangana n’inkongi.

Umuriro ni iki

Umuriro ni ingaruka ‘zihuse’ z’imikoranire hagati y’ibinyabutabire birimo umwuka wa Ogisijeni( Oxygen, O2) kandi mwinshi uhura n’ikintu gishobora gushya( urugero ni urukwi cyangwa urupapuro)kandi kifitemo undi mwuka witwa carbon dioxide CO2  kigashyuha byihuse kigatangira kurekura imbaraga kifitemo( energy) zifite ubushyuhe.

Umuriro ugizwe n’ikintu gishyuha, kigahura n’umwuka wa oxygen hanyuma hakavuga ikibatsi ari byo bita umuriro

Iyo mikoranire ituma cya kintu gishobora gushya gishyuha, ubushyuhe( heat) bukaza kwaka( combustion) kwaka nabyo bigatanga ikibatsi( light).

Umuriro ntushobora kwakira ahantu hatari umwuka wa ogisijeni.

Ikindi ni uko umuriro ugira ibyiciro.

Hari ikiciro kibanziziriza umuriro nyirizina ari cyo ‘gushyuha’, hagakurikiraho ‘gucumba umwotsi’, hagakurikiraho ‘gufatwa’, hagakurikiraho ‘kwaka’, hagakurikiraho ‘kugurumana’, hagakurikiraho ‘kuzima.’

Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ari ukwirinda ko ubushyuhe bwagera ku kigero cyo gucumba umwotsi.

Abanyarwanda baravuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha’.

N’ubwo ubushyuhe bwose butaganisha ku muriro, ariko ni byiza ko buri kintu kigira ubushyuhe n’ubukonje biringaniye hirindwa ingaruka ibi byombi bishobora guteza ari zo inkongi cyangwa kwikunjakunja bitewe n’ubutita.

Polisi y’u Rwanda itanga inama y’uko haramutse hari umuntu ubonye ahantu hasohoka umwotsi cyangwa hari inkongi yeruye yayihamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 111 no ku  murongo  0788311224 cyangwa 078831112.

TAGGED:AmashanyaraziDianInkongiPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ni Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwagura Amashyamba-Raporo
Next Article Ibihugu Bikennye Bikwiye Kugira Icyo Bikora Mu Kugabanya Ibitera Ihumana Ry’Ikirere-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?