Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi Ngoga Aristarque yatangaje ko mu minsi itanu ishize, ibiza byatewe n’imvura byahitanye abantu batanu, bane bicwa n’inkuba.
Inkuba nizo zikunze kwica abantu benshi mu Rwanda cyanecyane mu bice bigaragaramo imisozi miremire n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri bane zahitanye, harimo babiri bo muri Burera, umwe wo muri Gicumbi, uwo muri Ngororero n’uwo muri Rusizi.
Si abantu gusa bahasize ubuzima kuko hari n’abandi bahakomerekeye bagera muri 15, ibikorwaremezo birasenyuka byiganjemo amateme n’uruganda, inka eshatu n’andi matungo magufi nabyo bihasiga ubuzima.
Ngoga yavuze ko hari undi muntu wagwiriwe n’inzu.
Yunzemo ati: “Buri gihe iyo turangiza Impeshyi twinjira mu Muhindo kandi muri icyo gihe haba ibyago byinshi byo kugira inkuba nzigahitana abantu. Bterwa n’impinduka ziba mu kirere mu gihe tuva mu bihe by’izuba by’impeshyi twinjira mu by’imvura y’umuhindo”.
Mu bihe bisanzwe, Umuhindo urangwa n’imvura nyinshi irimo n’umuyaga biteza inkangu, imyuzure, inkuba, inkubi itwara ibisenge by’inzu n’urubura hamwe na hamwe.
MINEMA ishishikariza buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza mu gihe cy’imvura kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo no kwirinda ibihombo bitandukanye.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi isaba abantu ibi bikurikira:
Gukomeza kugenzura no gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge by’inzu, gusibura inzira z’amazi no kwirinda kujugunya imyanda muri ruhurura, kurinda inzu kwijirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye, gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri binyuze mu guca no gusibura imirwanyasuri mu mirima, kugira ubwishingizi bw’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kwirinda gukubitwa n’inkuba.
Mu kwirinda inkuba, abantu bagirwa inama zo kugama mu nzu iri hafi, kuva byihuse ahantu hari amazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura nk’iyo, kutareka amazi cyangwa gukorera indi mirimo mu mvura no kwibuka gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.
Hari kandi kwirinda kwegera ahari iminara y’itumanaho cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma, gushyira imirindankuba ku nyubako by’umwihariko amashuri, amasoko, insengero n’ahandi.