Inkubi Yiswe Freddy Yayogoje Mozambique

Abaturage ba Mozambique bakabakana miliyoni bari mu kaga ko kubura ibiribwa no kurwara indwara ziterwa n’umwanda nyuma y’uko inkubi ikomeye bise Freddy iteje umwuzure ukangiza byinshi aho bari batuye.

Ibitarangijwe n’umwuzure byangijwe n’umuyaga ubwawo na mbere y’uko imvura nyinshi igwa.

Inkubi ‘Freddy’ yatangiye kwisuganyiriza mu kirere cya Australia.

Nyuma yo kuzuza imbaraga zari zikenewe ngo itangire igane aho yajyaga, iriya nkubi yazanye imvura nyinshi mu bice by’Amajyepfo y’i Burasirazuba bwa Mozambique.

- Advertisement -

Yangije byinshi kubera ko yaguye kabiri mu kwezi kumwe, uko iguye ikaza ifite umuriri munini.

BBC itangaza ko abantu 28 ari bo babaruwe ko bahitanywe nayo mu minsi 34 ishize.

Iyaraye iguye( taliki 11, Werurwe, 2023) yaguye ahitwa Quelimane.

Yasize  nta mashanyarazi ari mu bice yibasiye kandi n’ingendo z’indege zahagaritswe.

Umwe mu bahatuye witwa Vania Massinguwe yavuze ko nta nzu y’aho itangiritse mu kigero runaka.

Ibisenge bya zimwe byagurutse, izindi amadirishya aramanyuka, inzugi zigwa imbere…

Abahanga mu by’ikirere bavuga ko kubera gushyuha kwacyo, imvura zo muri iki gihe ziba zirimo umuyaga myinshi kandi uremereye, ukaza usenya byose.

Ibyuma bipima umuyaga bivuga ko umuyaga Freddy uri kugana mu Nyanja y’Abahinde mu gice kireba kuri Australia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version