Bamwe mu baturage bafashijwe n’Umuryango utabara imbabare witwa Croix Rouge bavuga ko nyuma yo kugirwaho ingaruka n’icyorezo COVID-19, bakagobokwa n’uyu Muryango, bashima ko amafaranga bahawe yabafashije kwivana mu bukene.
Hagati y’italiki 28 n’italiki 29, Werurwe, 2022, abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda bahuye n’abaturage bigeze guterwa inkunga ya Frw 30 000 kugira ngo bagure ibintu by’ingenzi byo kwifashisha mu ngo zabo.
Ayo mafaranga yari ay’icyiciro cya mbere ariko mu ntangiriro z’iki Cyumweru bongewe andi Frw 150 000 yo gushyira mu mishinga hagamijwe kubafasha kugira ubuzima bwiza.
Abaturage bahawe amafaranga mu kiciro cya kabiri ni abo mu Mirenge ya Mwiri, Umurenge wa Nyamirama n’Umurenge wa Kabarondo, yose ikaba iba mu Karere ka Kayonza
Croix Rouge y’u Rwanda iha abaturage amafaranga ikoresheje kuyabohorereza kuri Telefoni zabo kugira ngo bajye babikuza ayo bakeneye bitewe n’icyo bagiye kuyakoresha.
Abaturage batoranyijwe hakurikijwe abagizweho ingaruka na COVID-19 mu buryo bukomeye nibo bahabwa amafaranga kugira ngo barebe ko yabazahura bakivana mu bukene.
Ni gahunda ikorwa na Croix Rouge hirya no hino mu Rwanda kandi k’ubufatanye n’inzego z’ibanze zigereye abo baturage.
Umuturage wo mu Murenge wa Nyamirama witwa Afissa yabwiye itangazamakuru ko ubwo yahabwaga Frw 30 000 bya mbere, yabiguze matola kugira ngo arara ahantu hameze neza.
Ku nshuro ya kabiri, ni ukuvuga ubwo yabonaga Frw 150 000, yavuze ko azamufasha kugura ingurube, akayorora ikaamufasha kugira intambwe atera mu buzima bwe.
Ati: “ Ubu ndishimye kuko aya mafaranga nzayagura ikibwana cy’ingurube ngitunge kandi ndabizi ko kizagira urwego kinkuraho kikangeza ku rundi mu iterambere ry’urugo rwanjye.”
Afissa avuga ko umushinga we uzatuma abona uko agaburira neza abana be kubera ko ifumbire izatangwa n’amatungo azorora azayifashisha mu gufumbira isambu ye ikarushaho kwera.
Mu murenge wa Mwiri hari umugore witwa Petronille Iribagiza avuga ko Croix Rouge yamugiriye icyizere bamuha amafaranga ngo ayagure imashini ikora vuba.
Iribagiza ati: “ Bangiriye icyizere bampa amafaranga yo gutangiza umushinga w’ubudozi.
Amafaranga Frw 150 000 bampaye nashatse andi mu itsinda nyongeraho ngura imashini igezweho idoda, ubu mfite imashini igaragara kandi byanyongereye n’abakiliya.
Abandi baturage Croix Rouge y’u Rwanda yafashije bo mu Murenge wa Kabarondo bashinze iduka ricuruza ibiribwa, bita alimentation.
Bose bahuriza k’ugushimira Croix Rouge kubera ubufasha yabahaye kugira ngo barebe uko bakwiyubaka muri ibi bihe abatuye u Rwanda n’isi muri rusange bari kwivana mu ngaruka zatewe na COVID-19.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura Umubano ( Diplomacy ) muri Croix Rouge y’u Rwanda Bwana Mazimpaka Emmanuel wari uyoboye itsinda ryari mu Karere ka Kayonza avuga ko iyi nkunga ari ingirakamaro kuko mu bantu 350 bayihawe , 100 muri bo batari bafite ubwiherero babwubatse mu mafaranga 30.000 Croix Rouge y’u Rwanda yari yabanje kubaha.
Andi bayikenuje mu buryo butandukanye.
Avuga ko kuba bose muri rusange barakoresheje neza amafaranga ya mbere bahawe( Frw 30 000) ari byo byatumye bahabwa n’andi Frw 150.000.
Ashimira ubuyobozi bwite bwa Leta bwafatanije n’inzego za Croix Rouge y’u Rwanda mu kumenya abagenerwa bikorwa batishoboye kugira ngo baterwe iriya nkunga.
Ntabwo ari mu Karere ka Kayonza gusa abaturage bahawe ariya mafaranga kuko hari n’andi matsinda abiri y’abakozi ba Croix Rouge bagiye mu Turere twa Nyagatare na Kirehe.
N’aho bahaye abaturage ariya mafaranga kandi basura amakoperative yafashijwe mu byiciro byabanje kugira ngo barebe aho bageze biteza imbere.
Imiryango 913 yagizweho ingaruka na COVID-19 yo mu Turere twa Kayonza, Kirehe, Ngoma na Nyagatare niyo yafashijwe na Croix Rouge y’u Rwanda muri iki Cyumweru ihabwa inkunga yavuzwe haruguru.
Indi nkunga Croix Rouge y’u Rwanda yatanze ni Fr 2.500.000 ku ma koperative umunani yo muri turiya turere akora ubuhinzi n’ubworozi.
Croix Rouge y’u Rwanda kandi mu bihe bitandukanye by’umwaka wa 2021 yafashije abantu bari bahuye n’ibibazo bitandukanye harimo no gusenyerwa n’umutingito wabaye muri Rubavu no mu tundi turere duturiye Umujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Hari abahawe amabati yo gusana ibisenge byazahajwe n’uriya mutingito.
Barimo abo mu Murenge wa Bugeshi, uwa Busasamana n’ahandi.