Inkuru y’Umunyarwandakazi urinda First Lady wa Centrafrique

Lieutenant Scovia Gwizimpundu ni Umunyarwandakazi urinda Umufasha wa Perezida wa Centrafrique witwa Tina Touadera. Gwizimpundu ari mu basirikare b’Abanyarwanda bakora mu mutwe w’Umuryango w’Abibumbye bagiye kugarura amahoro muri Centrafrique.

Avuga ko mbere yo kuba umusirikare yumvaga azaba umu IT(Information Technology Expert) ariko aza guhindura ajya mu ngabo z’u Rwanda kubera gukunda Inkotanyi.

Izi nkotanyi avuga nizo zabohoye u Rwanda muri 1994 kandi zarimo n’abagore b’intwari, ari nabo bakanguye ibiterezo bya Gwizimpundu yiyemeza kujya mu ngabo z’u Rwanda ntawe abibwiye.

Avuga ko yaje kubibwira ababyeyi be nyuma y’uko yarangije kwiyandikisha ku murenge.

- Advertisement -

Ubu ashinzwe kuyobora itsinda ry’abasirikare bari hagati ya 20 na 50 bagize icyo bita platoon.

Ashinzwe kandi umutekano wa bugufi w’Umufasha w’Igihugu cya Centrafrique

Iyo umubonye yambaye imyenda y’akazi, yashyize pistolet ku itako, ubona aberewe kandi yihagazeho nk’umusirikare koko!

Lt Scovia Gwizimpundu avuga ko akazi akora kamusaba imbaraga no kwitanga kandi akaba agomba guhora ari maso, arinze umuntu UKOMEYE.

Aba afite pistolet irimo amasasu kandi ihora yuzuye.

Nta guhuga ngo abe yarangara kuko azi neza ko umwanzi ashobora  kuva ahantu ahari ho hose kandi igihe icyo aricyo cyose.

Bisanzwe bizwi ko abarinda abayobozi baba bagomba guhora baryamiye amajanja biteguye gukora igikirwiye cyose kugira ngo batabara abantu bafitiye abandi akamaro ko hejuru.

Lt Gwizimpundu ibi arabizi cyane kandi ahora yiteguye.

Yabwiye The New Times ati: “ Iyo Umufasha w’Umukuru w’Igihugu atubwiye ko ari bujye ahantu runaka, dutegura inzira, kandi tukaba twiteguye gukora uko dushoboye ngo agereyo kandi agaruke amahoro. Umutekano we uri mu biganza byacu. Akazi kacu gakorwa bitewe n’uko ake kameze.”

Mu mibanire ye n’abandi, avuga ko nta kibazo gihari ariko ko hari ubwo bahura n’ikibazo cyo kumvikana n’abaturage kuko badahuje imico.

Lt Gwizimpundu avuga ko ikindi kibazo kigora Abanyarwanda ari ikirere cyo muri Centrafrique kuko gishyuha kandi kikabamo umuyaga mwinshi.

Yishimira akazi akora, akavuga ko aba yiyumvamo ubutwari nk’ubwa Ndabaga, uyu akaba yari umukobwa wabaye intwari ajya gucungura Se wari ugiye gusazira ku rugamba yarabuze umuhungu wajya kumukura kuko ntawe yari yarabyaye.

Hari Abanyarwandakazi berekanye ko ubutwari bwa Ndabaga nabo babugira kandi bikagirira akamaro igihugu.

Lieutenant Scovia Gwizimpundu avuga ko azakomeza akazi ke kandi agaharanira kugakora neza, akazamuka mu ntera.

Gucungira umutekano abantu bakomeye ni akazi gakomeye
Agomba guhora acunga

Photos@The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version