Abahanga mu binyabuzima bamaze igihe kinini bavuga ko hari ibinyabuzima bicika ku isi kubera ibikorwa bya muntu ariko abantu bakagira ngo ni amashyengo y’abashakashatsi.
Icyegeranyo cyasohowe n’ihuriro ry’abashakashatsi mu binyabuzima cyerekanye mu mwaka wa 2020 hari amoko 36 yacitse ku isi.
Ntabwo gucika kwayo kwatangiye muri 2020 ngo zirimbuke muri uwo mwaka ahubwo byagiye bitangira kera.
Ubwoko batangiye kwica kera kurusha ubundi muri ayo uko ari 36 ni inyamabere zatangiye kwicwa muri 1875.
Ntabwo inyamaswa zose zihigwa ku muvuduko umwe, zaba zihigwa n’abantu cyangwa zihingwa n’ibindi binyabuzima bishaka kuzirya.
Ikindi kurangira ku isi kwazo biterwa n’ubushobozi bwa buri bwoko bw’inyamaswa bwo kororoka bitewe n’aho zituye.
Kuri iyi ngingo ariko umuntu niwe wabaye ikibazo kuri zo kuko aho ziri nawe aba ahashaka ngo ahature ahazirukane, ahashyire ibimufitiye inyungu n’iyo zaba iz’igihe gito.
Tariki 11, Nzeri, 2020 hasohotse Raporo yasohowe n’Ikigo cy’ubushakashatsi kita ku binyabuzima ku isi kitwa WWF Living Planet Index (LPI) ikaba ari ngarukamwaka yerekanye ko ibinyabuzima byinshi ku isi biri gukendera kubera ibikorwa bya muntu.
Bavuze ko kugeza ubu ibinyabuzima bingana na 68%.
Urusobe rw’ibinyabuzima ni iki?
Urusobe rw’ibinyabuzima ni uruhurirane rw’amoko anyuranye y’inyamaswa zaba inini n’intoya, zaba izishobora kuboneshwa ijisho cyangwa izitagaragara, ibimera by’amoko yose n’ibisa nabyo biboneka ku isi, no mu nda yayo hakiyongeraho aho biba hatandukanye.
Muri Pariki y’Akagera hari urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyamaswa z’amoko atari amwe usanga abumbiye mu byiciro bibiri aribyo:
* IBIBURANGORO ni ukuvuga Inyamaswa zitagira urutirigongo.
*Hari n’inyamaswa zifite urutirigongo:
-Duhereye ku nyamaswa zifite urutirigongo kuko arizo nyinshi zigaragara muri za pariki zose zo ku isi, twavugamo inyamaswa z’inyamabere, amafi, intubutubu, inyoni, n’ibikururanda.
-Iyo dukurikijeho inyamaswa zitagira urutirigongo dusangamo inigwahabiri, ibishorobwa, ibitagangurirwa, ibitambara n’izindi.
Kuba hari amoko acika ku isi ni ikibazo gikomeye kuko nta kinyabuzima kidafitiye umuntu akamaro mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Ikindi ni uko buri bwoko bw’ikinyabuzima kigirira ikindi akamaro kuko ariko urusobe rwabyo rwubatse.