Intambara Iratutumba Hagati Ya Ethiopia Na Sudan

Ingabo za Ethiopia zishe umusirikare wa Sudan ubwo zari mu kazi ko kugenzura umupaka ibihugu byombi bihuriyeho. Zamurahse ku wa Mbere tariki 08, Gashyantare, 2021.

Sudan nayo ivuga ko yise ‘abantu benshi ‘bari bambutse umupaka wa Ethiopia bakayivogera.

Umwuka mubi watangiye kuzamuka ku mpande zombi ubwo ingabo za Sudan zambukaga zikajya mu gace zivuga ko ari aka yo kandi na Ethiopia isanzwe ikita akayo

Ako gace gasanzwe gatuwemo n’abaturage b’aborozi bitwa Amhara kandi ni agace gafite ubutaka burumbuka.

Kugeza ubu Sudan yiyemeje ko igomba kwigarurira kariya gace mu gihe Ethiopia nayo yavuze ko itazakarekura uko byagenda kose.

Imirwano yabaye kuwa Mbere yatumye umwe mu bajenerali ba Sudan witwa Yasser Al Atta ajya muri kariya gace guhura n’ingabo ze zihakambitse.

Lt Gen Al Atta ni umwe mu basirikare bakuru bagize Inama y’Igihugu itegeka Sudan.

Iriya nama igizwe n’abantu 14 iyoborwa na Abdel Fattah Al Burhan.

Mu minsi mike ishize Minisitiri w’Intebe wa Sudan witwa  Abdalla Hamdok yagiye kwereka buriya butaka umwe mu bayobozi bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amubwira ko igihugu cye nta mugambi gifite wo kurwana na Ethiopia.

Ivomo: NEMA

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version