Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2025 10:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Indege bita Helicure zitwara ibisasu na za kajugujugu z'intambara.
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk yavuze ko nihagira ikintu icyo ari cyo cyose cyongera kuvogera ikirere cyayo bazagihanura. Abivuze aha umuburo Uburusiya nyuma y’uko hari drones zabwo zigeze mu kirere cy’iki gihugu bakazireka zikagenda.

Pologne nka kimwe mu bihugu bikomeye muri OTAN ivuga ko ibyo Uburusiya buri gukora ari umwanduranyo kitakomeza kwihanganira.

Minisitiri w’Intebe Donald Tusk yemeza ko igihugu cye kizahanura ikintu cyose kizongera kujya mu kirere cyacyo mu buryo budakurikije amategeko.

Hashize igihe gito nanone hari indege z’Uburusiya za gisirikare zambutse ikirere cya Estonia, ikindi gihugu kiri mu bigize OTAN.

Amakuru atangazwa na France24 yemeza ko ibyo Uburusiya buri gukora muri iki gihe bigamije kureba niba OTAN yiteguye gutabara umunyamuryango wayo igihe yaterwa.

Ni igerageza buri gukora bugamije kureba niba ibihugu bigize uyu muryango wo gutabarana byunze ubumwe cyangwa niba muri byo harimo guhimana.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ivuga ko iby’uko indege zabwo zavogereye ikirere cya OTAN ari ibihimbano bigamije kwenyegeza umwiryane.

Drones 20 zUburusiya zivugwaho kwinjira mu kirere cya Pologne mu ijoro ryo kuwa 09, rishyira kuwa 10, Nzeri, 2025.

Ku wa Gatanu kandi hari izindi ndege za gisirikare ebyiri zavuye mu Burusiya zinjira mu kirere cya Pologne ziciye hejuru y’inyanja ya Baltique.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Minisitiri w’IIntebe Donald Tusk yagize ati: “ Tuzafata umwanzuro wo guhanura ikintu cyose kizongera guca mu kirere cyacu nta burenganzira kibifitiye. Ibyo kandi ntawe tubigishaho inama.”

Mu gihe ibintu ari uko byifashe, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko ziri gusuzuma uko zaha Pologne ibisasu bya missiles bita Javelin Missile Systems bifite agaciro ka Miliyoni $ $780.

Abanyamerika kandi bavuga ko bashaka guha Pologne ibindi bikoresho by’intambara byayifasha igihe cyose yaba ihanganye n’Uburusiya.

Ibyo birimo imbunda zisenya ibifaro, ibikoresho bisimbura ibyangirikiye ku rugamba byaba iby’ibifaro cyangwa ibindi, imiti, batiri zikoresha ibyuma by’itumanaho kandi zimara igihe kirekire cyane zirimo umuriro n’ibindi bikoresho.

Al Jazeera yanditse ko Amerika iri guteganya uko yatoza abasirikare ba Pologne kugira ngo bahabwe uburyo buboneye bwo kwitegura intambara igihe cyose byaba ngombwa.

Ubwo Uburusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, 2022, hari amakuru yavugaga ko muri gahunda yabwo harimo no kuzarwana na Pologne.

TAGGED:AmerikafeaturedIkirereIntambaraOTANPologneUburusiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Ba Mudugudu Batira Telefoni Zo Gutangiraho Raporo
Next Article Ubufaransa Bwatangaje Ko Bwemeye Palestine Nk’Igihugu Kigenga Byuzuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Ari Mu Misiri 

Ubufaransa Bwatangaje Ko Bwemeye Palestine Nk’Igihugu Kigenga Byuzuye

Intambara Iratutumba Hagati Ya Pologne N’Uburusiya

Musanze: Ba Mudugudu Batira Telefoni Zo Gutangiraho Raporo

U Rwanda Rwiyemeje Kuba Ihuriro Ry’Ishoramari Mu Karere- RDB

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Yagize Icyo Avuga Ku Ukwegura Kwa Kamerhe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Siporo: Urwego Rushya Rw’Umubano W’u Rwanda Na Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abatalibani Babwiye Trump Kuzibukira Ibyo Gusubizwa Ikibuga Cy’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu mahangaPolitiki

Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?