Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burera, Muhanga, Gatsibo…Abarinda Ibirombe Baribasiwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Burera, Muhanga, Gatsibo…Abarinda Ibirombe Baribasiwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2023 7:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 Hashize iminsi itatu mu Murenge wa Rusarabuye abatwije imihoro n’ubuhiri biraye mu barinda ikirombe cy’ibuye rya Wolfram barabatema. Ubu mu Karere ka Muhanga n’aho haravugwa urugomo nk’urwo rwakozwe n’abiyise ‘ABAHEBYI’.

Abakoze urwo rugomo baracitse, ariko inzego z’umutekano ziza kubashakisha zirabafata.

Ubuyobozi bwavuze ko abatemwe ari abarindaga ikirombe  cy’ibuye rya Wolfram gicungwa n’ikigo kitwa Gifurwe Wolfram Mining.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Zimurinda Tharcisse yabwiye itangazamakuru ko  ko abasore icyenda(9) ari bo bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’abashinzwe umutekano.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umunani muri bo ni abo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Mucaca Akarere ka Burera.

Uko byifashe muri Muhanga…

Mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga haherutse kubera urugomo rwakozwe n’itsinda ry’abayise ‘Abahebyi’ bagera kuri 25.

Baje bitwaje ibisongo, amapiki, inyundo  n’ibitiyo batera abarinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, bakomeretsa mo abantu bane kandi mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye bagebzi bacu ba UMUSEKE ko  bakimara kumenya ko ayo makuru,  batabaje inzego z’umutekano, n’iz’ubugenzacyaha zifatamo abantu  10 abandi 15 baracika bakaba  bagishakishwa.

- Advertisement -

Ati: “Inzego z’Umutekano zabashije guta muri yombi abantu 10, abandi bahise bacika.”

Gitifu avuga ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Nyabikenke.

Icyakora ngo abari basanzwe bacukura kiriya kirombe babikoraga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe RIB bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kiyumba.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi, bavuga ko hari umwe muri bo wajyanywe kwa Muganga arembye cyane, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bose barwaye ariko bashobora gukira bagataha.

I Gatsibo haba abitwa ‘Imparata’

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo ruherutse kwihaniza itsinda ry’abayise ‘Imparata’ bakorera mu Karere ka Gatsibo aho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakongeraho no kwangiza ibikorwaremezo.

Imparata n’abandi bakorana ubucuruzi butemewe bibasiye ahitwa Matunguru.

Bangije umuyoboro w’amazi munini ufite agaciro karenga Miliyari Fw 1.

Ni ikibazo gikomeye ku karere ka Gatsibo katagira ahantu hatandukanye haturuka amazi.

Rutaro Hurbert umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba  yabwiye abacukura muri buriya buryo ko uretse no kuba bitemewe n’amategeko, ahubwo bishyira n’ubuzima bwabo mu kaga.

Avuga ko hari benshi babisizemo ubuzima kandi bigikomeje, abasaba kubireka.

Uko bigaragara, inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze ndetse n’abikorera ku giti cyabo ni ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda ibirombe kugira bicukurwe mu buryo buboneye kandi ababirinda nabo babungwabungwe.

 

Ifoto y’Abahebyi yafashwe na UMUSEKE.RW

TAGGED:AbarindaAgaciroAmabuyeBurerafeaturedGatsiboMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu Bikennye Byagira Umusanzu Mu Iterambere Ry’isi-Perezida Paul Kagame
Next Article Ibitaro Bya Faysal Bifite Igihombo Cya Miliyari Frw 12
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?